RSB iraburira ababika ibiribwa muri firigo bivanze

Ikigo cy’Igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kiraburira ababika ibiribwa babivanze mu byuma bikonjeshwa bizwi nka firigo (fridges) kubera ko bishobora kubagiraho ingaruka zirimo indwara zitandukanye nk’impiswi no kuruka.

Ngo ingaruka zishobora guturuka mu buryo butandukanye, ariko zose zishingiye ku kuba hari ibiribwa bishobora kwanduza ibindi, noneho umuntu yaramuka abikoresheje bikaba byamugiraho ingaruka.

Ubusanzwe ngo ntabwo ibiribwa byose bikenera ibipimo bimwe, kubera ko nko kugira ngo inyama zibikwe igihe, zigomba kuba ziri ahantu hari igipimo kiri munsi ya 0 kuri dogere (degree) nibura -18 mu gihe imboga zisanzwe, ziba zigomba kuba ziri nibura hagati ya 0 kugera kuri -7.

Umuyobozi w’agateganyo wa gahunda ya zamukana ubuziranenge ishinzwe gufasha inganda nto n’iziciriritse gushyira mu bikorwa amabwiriza y’ubuziranenge muri RSB, Jerome Ndahimana, avuga ko ibiribwa bibikwa muri firigo biri mu bwoko butandukanye.

Ati “Hari ibiribwa ushobora guhita urya ubivanye muri furigo utongeye kubiteka, iyo bihuye na bya bindi bidatunganyijwe ku buryo mikorobe zose tuvuga ko zapfuye byanze bikunze habaho kwanduzanya, wakoresha rero cya kindi uhita urya utabanje kugiteka, kugitunganya ku buryo uvanaho mikorobe, ugasanga kiguteye indwara, kubera ko cyandujwe na cya kindi, kindi byari bibitse hamwe.”

Arongera ati “Hari n’ibindi basa n’aho bashyushya, ukaba ufite nk’isosi, ibishyimbo wabibitse muri furigo, burya iyo ubivanyemo hari igihe babishyushya mu buryo butari kuri cya gipimo kinini cyane, ibyo nabyo iyo byanduye bishobora kuba byagira ingaruka ku buzima bw’umuntu.”

Ku rundi ruhande ariko usanga hari abaturage bavuga ko n’ubwo batunze firigo (Fridges) ariko batazi neza ingaruka bashobora guterwa no kubika hamwe ibiribwa bitandukanye.

Ubusanzwe umuntu abika ibiribwa cyangwa ibinyobwa muri firigo kubera impamvu zirimo kugira ngo abirinde kwangirika cyangwa se ashaka kubikonjesha, aha ariko akenshi gukonjesha bikunda gukorwa ku bijyanye n’ibinyobwa.

Bamwe mu baganiriye n’ibitangazamakuru bya Kigali Today batangaje ko n’ubwo basanzwe batunze firigo ariko batari bazi ko kubika ibiribwa babivanze atari byiza kuko akenshi bakunda kubivanga.
Joyce Wibabara avuga abantu benshi bakoresha uburyo bwo kubika ibiribwa babivanze, kandi bakabikora batazi ko bishobora kubagiraho ingaruka.

Ati “Nshyiramo inyanya, ibitunguru, ibishyimbo bitetse, byose, ntabwo nari nzi ko ari bibi, ntabwo bikorwa kuko abantu bose babivanga, cyeretse wenda kwa Perezida ni ho bishobora kuba bitavangwa nta wamenya, naho mu bandi baturage ni uko bose babibika.”

Uwitwa Mutoni ati “Dushyiramo biringanya, imiteja, karoti, ariko akenshi biterwa n’uko hari ababa batabizi bagapfa kubikora kubera ko baba batabizi, hari n’ababa furigo za bo zidafite imyanya itandukanye ngo uvuge ngo hari aho gushyira ibi, naho kubitandukanye, ariko akenshi biterwa n’ubujijij no kutabimenya.”

N’ubwo harimo abavuga ko kuvanga ibiribwa muri firigo babiterwa no kudasobanukirwa, ariko hari abandi bavuga ko bazi neza akamaro ko kubitandukanye ku buryo buri kiribwa bagifunyika ukwacyo mbere yo kugishyiramo.

Adeline Bonabana ati “Biterwa na firigo ufite, hari iba ifite ahantu ushyira ibiryo ariko utabivanze, kandi bigaterwa n’umuntu ukuntu abika, kuko nkanjye mbishyira mu mashashi, biterwa n’umuntu uburyo abibika ku giti cye, kimwe n’uko hari n’abandi babifata bakabivanga byose.”

Abantu bagirwa inama yo kubika ibiribwa muri firigo babitandukanyije ku buryo kimwe kijya ukwacyo, ariko ngo ubishoboye byaba byiza kurushaho abifunitse mu mashashi akabibika bifunitse kugira ngo abirinde kuba byagira aho bihurira igihe bibitse.

Ikindi ni uko bakwiye kwitwararika cyane ku biribwa bihita biribwa, kuba hari aho bishobora guhurira n’ibindi, byashoboka bikagenerwa umwanya wihariye ku buryo n’ishashi yabyo itagira aho ihurira n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka