RRA yateye ingabo mu bitugu abasenyewe n’ibiza muri Jomba
Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije gahunda yo kugoboka abaturage bajahajwe n’ibiza bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Jomba. Mu kwezi kumwe hazubakwa amazu 50.
Mu gihe kitarenze ukwezi, imiryango igera kuri 50 yasenyewe n’ibiza izaba yarangije gusakarirwa biturutse ku bufasha ikigo cy’imisoro n’amahoro cyatanze ; nk’uko bitangazwa na Komiseri Mukuru wa RRA, Ben Kagarama.
Inzu yatangiriweho guhabwa isakaro kuwa gatandatu tariki 04/08/2012 ni iy’uwitwa Hakizimana Théogène, na bagenzi be bubakiwe inzu kugira ngo bareke gusembera.
Hakizimana avuga ko we n’umuryango we w’abana batandatu n’umugore bari babayeho nabi nyuma y’ibiza kuko babagaho batisanzuye ariko ngo ubwo bongeye kubona icumbi ryabo bwite ubuzima butangiye bundi bushya.

Akarere kazakomeza gukorera ubuvugizi imiryango yindi yasizwe iheruheru n’ibiza bitewe n’inkangu n’imvura nyinshi kuko muri kariya gace habarurwa imiryango isaga 600; nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wungirije mu karere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu, Mukaminani Angèle.
Muri gahunda yayo yo gufasha abatishoboye, RRA ishishikajwe n’uko abana b’u Rwanda bagira imibereho myiza. RRA yagaragaye mu ba mbere bitabiriye gufasha aba baturage, kandi binagaragaza ko ibikorwa by’abenegihugu bitanga umusaruro uzamura iterambere ry’igihugu.

Iki gikorwa RRA ikoze kiri muri byinshi biteganijwe gukorwa muri uku kwezi kwahariwe Abasora mbere y’uko hizihizwa umunsi mukuru w’abasora ku rwego rw’igihugu.
Uyu mwaka, umunsi w’abasora urizihizwa ku nshuro ya 11, wahawe insanganyamatsiko igira iti : « Ikoranabuhanga mu misoro, inzira yihutisha ubucuruzi».
Kigali Today
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
RRA ntiyakira imisoro gusa ngo yicecekere, ahubwo isubira inyuma ikabungabunga imibereho ya banyarwanda.
Icyo nkundira RRA ni uko ibikorwa byayo byisobanura. Abaturage batanga imisoro ikubaka igihugu. Ariko iyo bahuye n’akaga RRA ntizuyaza kubagoboka. Nk’ubu abubakiwe ariya mazu bari babayeho nabi kubera inkangu. Iki ni igikorwa cyo kwishimira.