RRA yashimiye umuguzi wasabye fagitire za EBM nyinshi kurusha abandi

Mwizerwa Jean Claude yashimiwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro (RRA), nk’umuguzi wasabye fagitire za EBM nyinshi kurusha abandi mu mwaka wa 2022/2023, kandi bitari mu nyungu z’ubucuruzi.

Mwizerwa yashimiwe kub yarasabye fagitire za EBM nyinshi kurusha abandi
Mwizerwa yashimiwe kub yarasabye fagitire za EBM nyinshi kurusha abandi

Yashimiwe ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’Igihugu wabaga ku nshuro ya 21, ubwo hanahembwaga abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gusora, mu mwaka wa 2022/2023, mu nsanganyamatsiko igira iti “Saba fagire ya EBM wubake u Rwanda.”

Mwizerwa ni we wabaye Indashyikirwa kurusha abandi muri uyu mwaka kubera ko yasabye fagitire nyinshi kurusha abandi mu byo yaguraga byose, kandi nta yindi nyungu y’ako kanya abitezemo.

RRA ivuga ko mu igenzura yakoze yasanze mu bantu basabye fagitire nyinshi mu mwaka wa 2022/2023 badafite Tin number byagaragaye ko Jean Claude Mwizerwa ari we wasabye fagitire nyinshi kandi z’agaciro kanini, ku bicuruzwa n’ibindi akoresha ku giti cye, atari mu bucuruzi.

Mwizerwa avuga ko nta handi yakuye ishyaka ryo kujya asaba EBM uretse kumva ko umutungo wa mbere Igihugu gifite ari Abanyarwanda.

Yagize ati “Hari ijambo Umukuru w’Igihugu yigeze kuvuga, icyo gihe ibintu yavuze jye byarancengeye cyane, naribajije ese kuzamuka k’ubukungu bw’Igihugu bizabazwa nde? Ni ibintu byinshi cyane navuga ariko ni mu nshingano zanjye nk’Umunyarwanda guteza Igihugu imbere nsaba EBM, kuko biroroshye cyane kuba hari uruhare runini ushobora kuba wakora kugira ngo Igihugu cyawe gitere imbere usaba EBM byonyine gusa.”

Akomeza agira ati “Si ngombwa ko hari aho ugera kugira ngo witwe intwari, ushobora no kwiyita Umunyarwanda mwiza cyangwa intwari usaba EBM, mu rwego rwo kuzamura ubukungu bw’Igihugu cyawe byonyine gusa, icyo gihe iyo usabye EBM, hari wa mutekano tuvuga, ibikorwa remezo, hari ibintu byinshi cyane Igihugu kizageraho mu kwaka EBM, mu guha agaciro amafaranga yawe uko yaba angana kose, usabye EBM uzamenye ngo uzaba ubaye intwari y’Igihugu, kuko uzaba utanze umusanzu wawe mu kubaka Igihugu.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente wari witabiriye umuhango wo guhemba abasoreshwa b’indashyikirwa ba 2022/2023, yavuze ko abantu bakwiye kwibaza no gutekereza ku kibazo cya Mwizerwa yabajije, kivuga ngo kuzamuka k’ubukungu bw’Igihugu bizabazwa nde.

Yagize ati “Icyo kibazo kirakomeye, yatubajije ikibazo kibumbye icyaduhurije aha twese, kuzamuka k’ubukungu bw’Igihugu cyacu cy’u Rwanda bizabazwa nde? Igisubizo nibaza ko twese twahurira kuri kimwe, bizabazwa Abanyarwanda twese nta n’umwe uvuyemo, bitewe n’umusanzu buri wese azatanga mu ruhare rwe, mu byo akora, mu byo shinzwe, aho turareba uruhare rwa buri Munyarwanda mu kuzamuka k’ubukungu bw’Igihugu.”

Uretse Mwizerwa Jean Claude wahembewe kuba umuguzi warasabye fagire nyinshi za EBM, hanahembwe abasorwa b’indashyikirwa mu mwaka wa 2022/2023 bari mu byiciro bine, birimo icyiswe icy’umwihariko (Special Category), kigizwe n’abasora barindwi, hakaza icyiciro kirimo abasora banini, n’icy’abato hamwe n’icyiciro cy’ibigo byahize abandi mu biganiro mpaka mu mashuri ya Kaminuza, ndetse n’icyiciro cy’abahize abandi mu gusora mu gice baherereyemo mu Gihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka