RRA irasaba imisoro y’amagaraji n’ibyuma by’ibinyabiziga
Ikigo cy’imisoro n’amahoro, RRA, kirasaba ibigo by’ubwishingizi gutanga imisoro ya TVA byakase abanyamagaraji n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga.
Bamwe mu banyamagaraji n’abacuruza ibyuma by’ibinyabiziga (spares parts) ngo ntibatanga umusoro ku nyongeragaciro(TVA), iyo bakoze imodoka cyangwa bagurishije icyuma gishya.

Rwanda Revenue Authority isaba ibigo by’ubwishingizi bikoresha ibinyabiziga by’abakiriya babyo mu magaraji, cyangwa kubigurira ibyuma bisimbura ibishaje, kugaragaza inyemezabuguzi y’ibyacurujwe.
Mu gihe igaraji cyangwa ucuruza ibyuma adatanga fagitire y’imashini yitwa EBM, ibigo by’ubwishingizi ni byo bisabwa kumwishyura bibanje gutanga umusoro wa TVA.
Nyuma y’inama Ubuyobozi bwa Rwanda Revenue Authority bwakoranye n’ibigo by’ubwishingizi ku wa kabiri tariki 18 Kanama 2015, Komiseri Mukuru, Richard Tusabe yavuze ko azasaba abanyamagaraji n’abacuruzi b’ibyuma by’ibinyabiziga, gutanga inyemezabuguzi za servisi n’ibintu bacuruza.
Komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe, agira ati ”Abanyamagaraji n’abacuruza ibyuma by’imodoka baca amafaranga y’ikirenga amasosiyete y’ubwishingizi, nyamara ntibayamenyekanisha mu Kigo cy’imisoro. Turaza kubikurikirana.”
Ibi byumvikana nk’aho amwe mu masosiyete y’ubwishingizi yaba akoresha ibinyabiziga aho baca amafaranga make kubera kudasora.
Ngo ni mu rwego rwo gushaka inyungu yaziba icyuho cy’igihombo ibigo by’ubwishingizi biterwa n’imisoro ‘myinshi’ bitangira ibigo byo mu mahanga biba byishingiye bigenzi byabyo mu Rwanda.
Ibyo bigo ngo ntibyemera kwitangira uwo musoro bitewe n’uko ngo uri hejuru ku kigero cya 15%, nk’uko Umuyobozi w’Ikigo cy’Ubwishingizi cya Phoenix Rwanda, Antoine Uwamungu, akaba anakuriye Ishyirahamwe ry’Abishingizi mu Rwanda (ASAR),yabisobanuye.
Yavuze ko kuva mu mwaka wa 2010 kugera muri 2014, ishyirahamwe ASAR ritarishyurwa amafaranga agera kuri miliyari imwe ryatangiye ibigo by’ubwishingizi byo mu mahanga.
Uwamungu agira ati ”Ahandi nko muri Kenya, uwo musoro ungana na 5%, muri Uganda naho wari 15% ariko baragabanije bashyira ku 10%; tukaba dusaba Leta yacu nayo kubisuzuma”.
Rwanda Revenue Authority n’ibigo by’ubwishingizi, byemeranyijwe kuzakomeza ibiganiro ku bijyanye n’igabanuka ry’umusoro wo gufata ubwishingizi mu bigo byo mu mahanga.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
no mu rwanda umusoro bazawushyire kuri 5%
gutanga umusoro ni ukubaka igihugu ku buryo busesuye
ariko ni byo nabo bagomba gutanga umusoro