RRA ikomeje guhana abacuruzi badafite EBM n’abayikoresha nabi

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), cyongeye kugaragaza urutonde rw’abacuruzi batatanze inyemezabuguzi za EBM cyangwa bagatanga izitubya umusoro, bakaba barabihaniwe.

Aba bacuruzi bagera kuri 19, bihanangirijwe ndetse basabwa kwikosora n’abandi badakoresha neza EBM, kugira ngo birinde ibihano biremereye biteganywa n’amategeko bahabwa mu gihe batabikosoye.

Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri mukuru wa RRA, Bizimana Ruganintwari Pascal, abaguzi bose bakanguriwe kuba maso bagasaba inyemezabuguzi ya EBM aho baguze hose, n’icyo baguze cyose ndetse no kugenzura ko amafaranga bishyuye ahuye nayo banditse kunyemezabwishyu.

Ibi bitangajwe mu gihe Ubuyobozi bw’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, bwagaragarije abikorera uko gusora bihagaze, n’icyakorwa kugira ngo imisoro icyo kigo cyinjiza ishobore kwiyongera nka mbere y’icyorezo cya Covid-19, mu mwiherero barimo w’iminsi itatu watangiye tariki 8 kugeza tariki 10 Gicurasi 2022.

Komiseri Ruganintwari, yasabye abikorera gukoresha inyemezabuguzi ya EBM, mu rwego rwo gukomeza kwinjiza imisoro myinshi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka