Rotary Club Kigali Seniors igiye guha amazi meza abaturiye ikiyaga
Rotary Club Kigali Seniors yiyemeje kugeza amazi meza ku baturage baturiye ikiyaga no kurwanya inda zitateguwe mu bangavu nk’imwe mu mishinga ikomeye bafite mu gihe cy’umwaka.

Babigarutseho mu muhango w’ihererekanyabubasha ku buyobozi bw’uwo muryango. Umuhango wabereye mu Mujyi wa Kigali, aho umuyobozi mushya Aimable Rudakemwa Rumongi yasimbuye Andrew Rugege wari umaze igihe cy’umwaka muri izo nshingano.
Ubusanzwe Rotary ni abantu bishyize hamwe bishakamo inkunga yo kugira ngo bafashe abatishoboye mu bikorwa bitandukanye bibafasha mu iterambere ryabo, bikubiye mu nkingi zirimo ubuzima, imibereho myiza ndetse n’ubukungu.
Rugege wasimbuwe kuri izo nshingano yavuze ko mu gihe cy’umwaka bari bamaze bakoze ibikorwa bitandukanye birimo kurenga urwego rwo gutangira mituweli abantu barenga igihumbi, bari basanzwe bazitangira, babigira imishinga irimo iy’ubucuruzi, ibimina, kugira ngo bashobore kujya bayitangira, ariko hakaba harabanje igikorwa cyo kuwubigira kugira ngo batazagwa mu gihombo.

Hari n’ibyagombaga gukorwa ariko bitakozwe birimo kurwanya igwingira mu bana nk’uko Rugege abisobanura.
Ati “Uwo muhigo uracyahari ariko nk’uko nabivuze wari uwo gukorana na bo mu mushinga wo kurwanya imirire mibi no kugwingira, ariko twasanze uwo mushinga ugomba gutegurwa biruta ibyo twashoboye gukora, no gushaka abandi bafatanyabikorwa. Twavuze ko dukomeza kubitegura ariko noneho tukajya muri Rotary Foundation kugira ngo bongereho amafaranga tuzabona dufatanyije n’iriya Rotary Club noneho tubone gutangira umushinga.”
Rumongi ugiye ku buyobozi bwa Rotary Club Kigali Seniors mu gihe cy’umwaka umwe, yagaragaje ko muri icyo gihe bazibanda cyane ku bikorwa byo guha abaturage amazi meza.

Yagize ati “Igishya tuzanye ni uko muri uyu mwaka dushaka guha amazi meza abaturage baturiye ikiyaga kimwe mu Rwanda, tugafata amazi kuva ku kiyaga tukayashyira imusozi, kuko muzi ko ikibazo cy’amazi meza ari ingorabahizi muri iki gihugu, turateganya kuyaha nk’Akagari kose ariko tukabishyira mu myaka myinshi.”
Arongera ati “Ubu tugiye gutangira, dufite pompe nini twazanye dushaka gushyira mu kiyaga, dukoranye n’ubuyobozi bw’ibanze bakatubwira umubare w’abantu bashobora kujya bavoma ayo mazi, kuko ni ibintu bibabaje kubona abaturage baturiye ikiyaga bajya kuvoma amazi mu kiyaga yo kunywa, kwiyuhagira, gutekesha cyangwa gukora indi suku, turashaka kubazanira amazi hafi kugera iwabo aho batuye, icyo ni cyo gishya dushaka gukora.”
Mu bindi biyemeje ni uko bazarwanya inda ziterwa abangavu, bakazabikora begera imiryango babamo, bakayiganiriza imyumvire igahera mu bantu bakuru, bakazabifashwamo n’imiryango mpuzamahanga irimo na UNICEF.

Rotary Club Kigali Seniors ni imwe muri za Rotary nto zo mu Rwanda kuko yatangiye mu 2022 ubwo yahise iyoborwa na Gerard Mpyisi, wasimbuwe na Andrew Rugege na we wasimbuwe na Aimable Rudakemwa Rumongi, bakaba bamaze kugera ku banyamuryango 50, bakaba bafite intego yo kugera kuri 60 mu gihe cy’umwaka.
Kugeza ubu mu Rwanda Rotary Club igizwe na Clubs zirimo Rotary Club Kigali Seniors, Rotary Club Kalisimbi, Rotari Club Kigali Virunga, Rotary Club Virunga, Rotary Club Kigali Mont Jali, Rotari Club Kigali Doyen, Rotary Club Kivu Lake, Rotary Club Gasabo, Rotary Club Butare na Rotary Club Musanze-Murera.


Ohereza igitekerezo
|