Rotary Club irifuza ko abafite akazi bose mu Rwanda bayinjiramo

Umuryango mpuzamahanga w’Abagiraneza bibumbiye mu matsinda hirya no hino ku Isi, Rotary Club, wavuze ko wifuza ko abafite akazi bose mu Rwanda bawinjiramo kugira ngo bahabwe inshingano zo kwita ku bakeneye ubufasha hirya no hino mu gihugu.

Abayobozi ba Rotary mu Rwanda no mu Karere baganiriye n'Abanyamakuru
Abayobozi ba Rotary mu Rwanda no mu Karere baganiriye n’Abanyamakuru

Umuyobozi w’uyu muryango mu Karere k’ibihugu 10 byo muri Afurika yo hagati u Rwanda ruherereyemo, Edgar Cyr K Tougouma, yari amaze iminsi mu Rwanda abonana n’Abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubuzima hamwe n’uw’Ubutegetsi bw’Igihugu, aho yaganiriye na bo ku kwagura umuryango no kureba ibyo bakora.

Bamwe mu bayobozi mu Rwanda bakaba ari n’Abanyamuryango ba Rotary Club (Abarotariye), barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero.

Cyr yasabye Abarotariye bagenzi be gukora ibishoboka byose bagashinga amatsinda (Clubs) nibura rimwe muri buri karere, kandi bakaba bagomba kwegera abaturage bakabakemurira ibibazo bibugarije.

Amafaranga buri munyamuryango mu gihugu no ku isi batanga, aba agomba kugira ibikorwa byo gutabara abaturage akoreshwamo, haba mu buzima, mu burezi, mu kubakira abatishoboye, gutanga amazi meza, n’ibindi babona ko bikenewe ku baturage babegereye.

Cyr yagize ati “Dushoboye gushinga Club muri buri karere igomba kuba hafi abaturage, ikazajya ishyira mu bikorwa imishinga yo gushyigikira abaturage mu byo bakeneye, ubu rero turahamagarira abafite akazi bose mu Rwanda, baba urubyiruko cyangwa abatari rwo, abagore n’abagabo, kwinjira muri Rotary kugira ngo bagire ibikorwa by’ubugiraneza bakorera Igihugu”.

Uwo muyobozi wa Rotary muri Afurika yo Hagati avuye mu Rwanda hashinzwe amatsinda abiri (Rotary Club of Kigali Seniors (RCKS) n’iryitwa Rotary Club of Kigali Karisimbi (RCKK)) amatsinda yose hamwe mu Rwanda akaba ari icumi, ariko ngo barifuza menshi ashoboka yakwihutisha kurandura ubukene hamwe no kubaka amahoro arambye mu Rwanda.

Kugeza ubu mu Gihugu hose hari abanyamuryango ba Rotary Club bagera kuri 250 hamwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri rwiyemeje ubukorerabushake muri uyu muryango, rugera kuri 232.

Umuyobozi wa Rotary Club mu Rwanda, Dr Jean d’Amour Manirere avuga ko umuntu ubaye umunyamuryango aba yinjiye mu muryango w’abantu benshi barenga miliyoni imwe n’ibihumbi 400, ku buryo ngo adashobora kubura inyungu zaturuka ku bikorwa by’ubugiraneza yakoreye uwo muryango.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rotary 9150 (muri Afurika yo hagati harimo n’u Rwanda), Jeannette Rugera, avuga ko muri Rotary umuntu ahinjirana ibyo afite (ubwenge n’imitungo) akabona abakiriya babyo, kandi ugiyeyo nta bumenyi buhagije afite umuryango ukaba umufasha kwiyungura akagera ku rwego na we ashobora gufasha abandi.

Rugera avuga ko abagore muri Rotary bangana na 22% kandi na bo batanga umusanzu nk’abandi bose ku Isi, umwinshi ukaba ukunze kugarukira cyane ibihugu biri mu nzira y’amajyambere birimo n’u Rwanda.

Rugera yakomeje agira ati “Ama Clubs yiyemeje kujya afasha kugira ngo amarerero (y’abana bato) atere imbere, abone ibikoresho, abarimu babone imishahara, abana babashe kurerwa neza babone indyo yuzuye. Nkatwe Rotary twiyemeje kwigisha ababyeyi gutegura indyo yuzuye”.

Umuryango Rotary Club uvuga ko ibyo ubuyobozi bw’Igihugu buzumvikanaho n’Ishami ryawo rikorera mu Rwanda, bizakorerwa ubuvugizi kugira ngo Urwego ruwukuriye ku isi rusabire abaturage b’u Rwanda ubufasha.

Aha Edgar Cyr yatanze urugero ku banyamuryango ba Rotary bigeze kuza mu Rwanda kuvura ku buntu abaturage bakennye mu Bitaro bya CHUK, kuko bitabajwe bavuye mu Buhinde bemera kuza gukora nta gihembo bahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka