Romeo Dallaire ntiyemeranya nibyakinwe muri filime Hotel Rwanda

Romeo Dallaire wari ukuriye ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu gihe cya jenoside yo mu w’1994, ntiyemeranya n’inkuru ivugwa ku buzima n’ibyabaye muri Jenoside bigaragara muri filime ’Hotel Rwanda’.

Dallaire usigaye ari umusenateri mu gihugu cye cy’amavuko cya Canada nyuma yo kuva ku rugerero, avuga ko inkuru ivugwa muri Hotel Rwanda ari inkuru y’impimbano yakozwe na Hollywood.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Huffington Post Canada, yagize ati : “Nijeje ko ntazigera ndeka ko Jenoside yo mu Rwanda ipfa kuko nari nzi ko u Rwanda nta ngufu rwari rufite ku rwego mpuzamahanga kandi nta n’ubushobozi rwari rufite. Numvise ko ari inshingano zanjye nk’uwihereye amaso ibyabaye kuba nabivuga kandi nzanakomeza”.

Muri iki kiganiro aho aho yibanze kuri iyi filimi yanahawe igihembo gikomeye muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika cya Oscar, akomeza avuga ko n’ubwo ituma Jenoside yo mu Rwanda itibagirana, abayokoze birengagije ukuri nyako bagendera ku binyoma we yise "Junk."

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka