Romania: Yatabawe agiye kwiyahura nyuma yo gukeka ko arwaye kanseri

Umugabo wo muri Romania yatabawe n’abaganga nyuma y’uko yarimo agerageza kwiyahura, abitewe n’uko yishyizemo ko arwaye kanseri nta muganga wabimubwiye ahubwo ashingiye ku bimenyetso yari afite yahuje n’ibyo yasomye kuri interineti.

Yari agiye kwiyahura akoresheje imashini ikoreshwa mu gukata ibyuma
Yari agiye kwiyahura akoresheje imashini ikoreshwa mu gukata ibyuma

Ibyo kwiyahura k’uwo mugabo byabereye mu Mujyi wa Botosani muri Romania. Ni umugabo utaratangajwe amazina, akaba yaragize ikibazo gikomeye cy’agahinda gakabije ariko ntiyigera abwira umugore we ikibazo afite, ahubwo rimwe amubwira ko agiye hanze gushaka ibiti byo gucana.

Hashize iminota mikeya, umugore yakiriye ubutumwa kuri telefoni ya bwanditswe n’umugabo we, amubwira ko amusabye imbabazi kandi ko amushimira kuba yarabaye umugore mwiza.

Ku bw’amahirwe uwo mugore yahise yihutira kugera aho yari yamubwiye ko agiye gukura ibiti byo gucana, asanga afite imashini ikoreshwa mu gukata ibyuma mu kuboko kumwe, ariko ukundi ari nk’aho kwamaze gucika burundu.

Inkuru dukesha urubuga ‘odditycentral.com’ ivuga ko umugore yahise ahamagara imbangukira gutabara, ihagera yihuse, abaganga bazanye nayo bahita bafasha uwo mugabo kudakomeza kuvirirana. Yahise ajyanwa byihuse ku bitaro, atangira guhabwa ubuvuzi buruseho.

Abaganga bakomeje gukora ibishoboka byose, kugira ngo barebe ko baramira ukuboko kw’i buryo kuko ari ko yari yatemye, kugira ngo barebe ko kwazashobora gukomeza gukora.

Abo mu muryango w’uwo mugabo babwiye abakoraga iperereza ku cyatumye yiyahura, ko yari amaze igihe gito avuga ko yumva afite ububabare, nyuma ubababare yari afite, abujyanishije n’ibyo yasomye kuri interineti ahita yishyiramo ko yarwaye kanseri.

Ntiyigeze abanza no kureba umuganga ngo abyemeze, ahubwo ngo yatangiye kwinjira mu gahinda gakabije.

Itangazamakuru ryo muri Romania ryatangaje ko uwo mugabo amaze gufashwa kuvurwa ukuboko, yahise atangira gupimwa ku bijyanye n’ububabare yumvaga afite bwari butumye yiyahura kuko yibwiye ko yarwaye kanseri.

Interineti ni nziza kandi igira n’ibyiza byinshi, ariko ni ngombwa ko abantu bazajya bamenya ko badakwiye kwemera no kwizera ibyo babona kuri interineti byose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka