Roma yemeye ubusabe bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu bahire

Antoine Cardinal Kambanda yatangaje ko ubusabe bwa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, bwo gushyira umuryango wa Rugamba Sipiriyani mu Bahire bwemewe na Roma, hasigaye kubushyikiriza Papa Francis agafata icyemezo cya nyuma.

Antoine Cardinal Kambanda aganira n'itangazamakuru
Antoine Cardinal Kambanda aganira n’itangazamakuru

Ibi yabitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku itariki ya 23 Werurwe 2023, ababwira uko urugendo baherutse kugirira i Roma rwagenze, ndetse anababwira ko ubusabe bajyanye bwo gushyira Rugamba Sipiriyani, umugore we n’abana mu bahire bwemewe, hasigaye icyemezo cya Papa Francis gusa.

Ati "Ibirebana no gushyira mu rwego rw’Abahire Cyprien Rugamba n’umugore we Daphrose Rugamba n’abana babo, twabiganiriye n’urwego rwa Kiliziya rubishinzwe, batubwira ko bakiriye raporo twabahaye bakaba barasanze nta kiburamo. Ubu barimo kuyigaho ngo barebe niba ubusabe bwacu bwakwemezwa bagashyirwa mu rwego rw’abahire ndetse barebe n’igihe byabera, bakabigeza kuri Papa ari na we ufata icyemezo cya nyuma".

Antoine Cardinal Kambanda akomeza avuga ko n’ubwo Dosiye yatanzwe n’abakristu, hari ibyo basabwa byakunganira imirimo yo kuyisuzuma.

Muri byo avuga ko harimo gusenga basabira iki cyifuzo, kugaragaza ko ibyasizwe na Rugamba nk’indirimbo, imva ye n’ibindi bibamwibutsa bifitiye abakristu akamaro no kumwiyambaza mu bibazo, cyane cyane by’umuryango hakaboneka ibisubizo bimunyuzeho.

Ku kibazo cy’uko haba hari abandi Banyarwanda baba bateganya gusabira gushyirwa mu rwego rw’abahire, Antoine Cardinal Kambanda avuga ko kujya mu Bahire bisaba ibintu byinshi, bimwe muri byo bikaba ari ubuhamya bw’amateka atandukanye abantu baba baragiye bagira mu mibereho yabo, ariko kugeza ubu ngo nta bandi Kiliziya yari bwashyiremo, gusa akavuga ko hari amateka amwe arimo akusanywa ku bantu bagaragaweho n’ibikorwa by’ubutwari.

Ati "Dufite abantu benshi, cyane cyane mu mateka mabi ya Jenoside, bagiye bagaragaza kuba urumuri mu bikorwa by’urukundo no kwitangira abandi. Ubwo buhamya buragenda bwegeranywa ndetse hari n’ubwamaze kwegeranywa".

Ubu buhamya nibumara gusuzumwa, ngo urwego rubishinzwe ruzabyigaho rubisuzume habe hakorwa ubwo busabe.

Rugamba Sipiriyani n'umugore we Daforoza
Rugamba Sipiriyani n’umugore we Daforoza
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 17 )

Iyo numvise amateka y’ubuzima bw ’umukobwa witwaga Basilissa mbona na we Kiliziya yazamushyira mubasabirwa gushyirwa mu Bahire.
Hari benshi bamufiteho ubuhamya.
Imana ibahe umugisha.

Boniface yanditse ku itariki ya: 26-03-2023  →  Musubize

Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane.(Rom 8.33)

Theogene yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Ni gute umuntu yagira undi umuhire cyangwa umutagatifu?Mu gihe bible ivuga ko twese tuli abanyabyaha?Iby’ubutagatifu n’ubuhire,tujye tubirekera Imana yonyine.Niyo yonyine ituzi neza.Benshi bavuga ko Rugamba yagiraga inshoreke.Rwose ntitukavangire imana,twiha ububasha itaduhaye.Byaba ari icyaha cy’ubwibone.

gisagara yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Kuba yari yarigeze inshoreke ibyo birazwi.
Ariko nyuma yo kuyigira cg kuzigira hari ubundi buzima yabayeho we ns Daphrose.

Ubuzima bxabo ni ubuhamya ku miryango irimo gusenyuka uyu munsi!

Kagabo yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Njye numva icyiza iyo ibintu utabisobanukiwe wabaza ababizi bakagusobanurira neza ni nawo muco mwiza! Naho kwifata ugasenya ibintu utazi uko byagiyeho, uwabishyizeho n’Impamvu yabyo mbibara nko kuba utajijukiwe.
Kiliziya Gatolika ifite uko yubatse, imyemerere yayo n’amahame yayo.Kuba umuyoboke wayo nta gahato karimo. Waguma mu byo wemera ariko ntusenye ibyo utanazi. Hari umuhanga wavuze ati:"Niba ibyo uvuga bitubaka ntibigire uwo byafasha ikiruta ni uko uceceka" nanjye nunze mu ry’uyu Muhanga!

UWIMANA yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Ubuse njye ko ndi umuntu mpere he mbakosora amakosa mwakoze mwandika nabi kandi mugoreka imyandikire y’ururimi rw’Ikinyarwanda?

Niba koko bishoboka ko nabona amakosa mumyandikire yanyu nkaba nabafasha kubona amakosa mwakoze mukayahindura; kuki undi muntu atambera inzira igana ubutungane? Ikindi wibukeko Papa yahawe ubwo Bubasha kuva Kiliziya ikiremwa. IMANA ikurinde!

Alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Nagira ngo nibutse uwatanze igitekerezo mbere ko bibiriya itubwira ngo " Ibyo mwaboshye mu nsi, no mu ijuru bizabohwa." Icyo rero ni ikigereranyo kiza kerekana ko abantu bashobora gushyirwa mu bahire ndetse n’abatagatufu. Ni na yo mpamvu byitinderwa cyane kuko abantu batareba byimazeyo nk’Imana. Imana yo ahubwo ku bw’impuhwe n’imbabazi ugira, wasanga ibona ababikwiye benshi kurushaho.

Alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Icyo nabwira Emmanuel n’abandi batekereza nka we ni uko nta ushobora kugira undi intungane kuko Imana yonyine n’iyo imenya imitima!Ariko twe abantu dufite ibyo tubona kandi byiza byanyura Imana n’abantu bigaragaza kwihangana,ubutwari no gukomeza abandi tukaba twanabifataho urugero!Burya niho hanaturuka icyo wumva bita Intwari, nta nuryango wiyubashye,nta gihugu cyiyubashye gikwiye kubaho nta nyenyeri imurika bafite ngo abandibarebereho.

Bahati yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

ese kuba umuhire cg umutagatifu bisabwa Kandi bigakorwa nabantu?
Kugira ibikorwa byubutwari byo ntibyagashidikanwaho cg kuba intangarugero mubikorwa runaka.umuntu wihandagaza akemeza ko undi Ari umutagatifu ubwo SI ubucamanza tuba tugiyemo Kandi Ijambo ry’ Imana muri bible ritubuza gucirana Imanza?ese umuntu ntashobora kugira ibikorwa kibi Kandi kihishe benshi cg Bose batazi kimenywa n’ Imana gusa?
Nubwo wamwambaza yarapfuye ugasubizwa ? Kwiyambaza abantu nubwo baba bakiriho cg barapfuye ntibisa nko gusenga ibitari Imana Kandi bibiliya twemera Kandi twigishijwe ko Ari Ijambo ry’ Imana ribitubuza?ndumva harimo byinshi bidasobanutse

Alias yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Imana ishimwe Nta kinanira Imana kandi Ibikorwa byiza nibyo bitugira icyo Imana itwifuzako

Béatrice yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Arikose umuntu yaherahe ajyira undi intungane koko kwimana ariyo ijyenzura imitima ikayimenya

Bishop Emmanuel yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Amavuta basizwe waba Uzi umumaro wayo? Banza umenye ibyo ubone ububyibaza. Ariko mujye mwishimira ibyiza biba byaje iwanyu, iwacu. Amen

Alias yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Imana ni intungane. Twibuke ko Yezu yadusabye kuba intungane nk’uko Data wo mu ijuru ari intungane.
Ari abagaragu b’Imana ari abahire ari n’abatagatifu ntibivuze ko batakoze icyaha cy amakosa bakiri ku isi. Ariko barangamiye urukundo rw’Imana wenda kurusha benshi. Ni intwari za Kiliziya nk’uko igihugu kugira intwari zacyo. Ahubwo na Padri Munyaneza Jean Bosco na Felicita Niyitegeka n’abandi turabashaka vuba muri izo ntwari za Kiliziya amaraso yabo ni ituro twereka Imana akaba ikamba ry’abazi Kwitangira abandi bigana Yezu Kristu. Ayo maraso yabo bamennye kubera urukundo bari bafitiye ababahungiyeho ni atwerere imbuto z’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda no muri Africa no hirya hose.

Laurent yanditse ku itariki ya: 24-03-2023  →  Musubize

Ni nde wagira icyo ashinja intore z’Imana? Ko Imana iziha kuba intungane.(Rom 8.33)

Theogene yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Umuntu se ko agira aho ahera acira undi urubanza akamufunga akamwumvisha mpaka amwishe!!!
Wowe ufite kibazo ki ku muntu urata ibikorwa by’indashyikirwa byabera urumuri abandi: ubutwari, ubumuntu, ubunyangamugayo, ubwenge n’ubugwaneza se tubiceceke kuko idini ryawe rifite ibyo rikubwira?

Biden yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Imana ikorera mu bantu kandi ikoresha abantu.
N’umwana wayo yanyuze mu muntu;Umubyeyi w’Imana wuzuye ikuzo Isugi Mariya kugirango ducungurwe! Tumenye Imana Data dusangire umurage na Yezu Kristu!

Suzana Muzuri yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

RUGAMBA Cyprien yasize umurage mwiza,ndetse ibihangano bye iyo ubyumva uyu munsi, bigaragaza
ko akwiye ubutagatifu.Ni nde wakwibagirwa nzataha Yeruzalemu nshya...

Justin yanditse ku itariki ya: 25-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka