RMC ngo yasanze amaradiyo yarezwe nta makosa afite ariko hari ibyo yasabwe gukosora

Nyuma yo kumva abatanze ibirego binubira amaradio ya City Radio, Radio One (R1) na Radio10, ndetse n’abahagarariye ayo maradiyo; Urwego rw’abanyamakuru rushinzwe kwigenzura (RMC), rwavuze ko ngo ibirego byatanzwe atari amakosa y’abanyamakuru b’ayo maradiyo.

Mu kiganiro abakozi ba RMC bakoranye n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki 07/01/2015, basobanuye ko akenshi abatanga ibirego baba badasobanukiwe neza imikorere y’itangazamakuru, kandi ko amakosa avugwa ku banyamakuru baregwa ngo ari asanzweho mu mikorere yabo ya buri munsi.

“Kubera kutamenya imikorere y’itangazamakuru, hari ibyo abantu bita amakosa bitagombye kuba yo”, nk’uko byasobanuwe na Komiseri muri RMC, Me Mucyo Donatien.

Hari ikirego cy’uwitwa Munyankiko Froduward, Umuyobozi wa Amasezerano Community Banking, wareze City Radio kuko ngo yatangaje ko yakoresheje ivangura, amacakubiri no gutonesha mu gusezerera abakozi bamwe bo mu ishyirahamwe ayobora; akaba yarasabaga gusubiza, gukosora no kugorora inkuru ngo yamuharabikaga.

Bitewe n’ibisobanuro by’iyo radiyo ivuga ko yabajije impande zombi (abarega n’uregwa), aho uwo Munyankiko ngo yari yahawe ijambo kugira ngo yisobanure akabyanga, ahubwo ngo agasubiza kuri telefone ko ibimuvugwaho atari byo; RMC ngo yasanze nta kosa iyo radiyo ifite, icyakora isabwa gukosora inkuru mu rwego rwo kwiyunga na Munyankiko.

Abakozi ba RMC mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.
Abakozi ba RMC mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu.

Ikindi kirego cyasomwe na Bahati Prince, nawe akaba ari Komiseri muri RMC, ni icy’umuryango w’aba Islam b’abashiya (AMIT), waregaga bagenzi babo (nabo ngo biyita abashiya) batanga ikiganiro cyitwa “Iyobokamana ry’umwimerere” kuri Radio One (R1); aho AMIT ivuga ko ifite impungenge ko icyo kiganiro ngo cyateza amakimbirane hagati yawo n’abandi ba Islam (AMUR) ndetse n’abakirisitu.

RMC ivuga ko yasanze nta kosa R1 ifite, ndetse n’abo batanga ikiganiro ngo bakaba badashobora kubuzwa uburenganzira bwabo bwo kuvuga ibyo batekereza; icyakora bakaba basabwe kujya bavuga ko ari abashiya b’abajafariya (ni cyo kibatandukanya n’abandi bashiya basanzwe).

Ikirego cya gatatu cyasomwe na Visi Perezida wa RMC, Cleophas Barore, aho uwitwa Muramira Edward uyobora ikipe Isonga FC yareze Radio 10 mu kiganiro cy’imikino, avuga ko abanyamakuru ngo bamubeshyeye bakanamutuka mu gutangaza ko ngo yirukanye abakinnyi avuga ko akubuye umwanda, ashaka kubasimbuza abagize umuryango we.

Muramira ahakana ko atigeze avuga ko abo bakinnyi ari umwanda nk’uko abanyamakuru babitangaje, ahubwo ko igikorwa yakoze ngo ari cyo cyagombye kwitwa gukubura umwanda.

Abanyamakuru bakora ikiganiro cy’urubuga rw’imikino kuri Radio 10 bakaba basabwe kugorora bakavuga ko Muramira atatukanye kandi ko ngo nta bagize umuryango we basimbuye abakinnyi birukanywe.

RMC yagaragaje ko kuva yashingwa (hashize umwaka umwe), imaze kwakira ibirego 61 byiganjemo iby’ibinyamakuru byandika, kandi byose ngo nta cyayinaniye gukemura ku buryo cyajyanwa mu nkiko.

Simon Kamuzinzi

Ibitekerezo   ( 1 )

abanyamakuru bakomeze barangwe n’imikorere myiza maze akazi kabo gakomeze kazemo ubunyamwuga bwinshi kuko turabemera

kinazi yanditse ku itariki ya: 8-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka