Rilima: Abageze mu zabukuru ntibaherekeza ababo kubera kutagira irimbi hafi

Abatuye ahazubakwa ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera bo mu murenge wa Ririma mu tugari twa Karera, Ntarama na Kimaranzara baratangaza ko kuba batagira irimbi ribegereye bituma abageze mu za bukuru batabasha guherekeza ababo mu muhango wo gushyingura.

Abageze mu za bukuru bo mu murenge wa Ririma bo mu tugari twa Ntarama, Kimaranzara ndetse na Karera ahatuwe kuri ubu n’abategereje kuzimurwa mu mbago z’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera baratangaza ko kuba bashyingura kure cyane y’aho batuye ari ikibazo kibakomereye nk’uko bivugwa na Gasangwa Daniel.

Aba baturage bo mu tugari dutatu twa Ririma bavuga ko batambika umurambo uri mu isanduku ku magare abiri bakagenda basunika urugendo rugafata amasaha abiri ngo abapfushije kubera intege nkeya ntibaherekeza ababo aho bagiye kubashyingura.

Mukaneza Berthlide akaba yagize ati “ kubona imodoka zitwara umurambo si benshi babyigondera kandi gushyingura umuntu mu gihe gito ukazumva ngo imashini ziriho zihinga kugira ngo batunganye ikibuga mpuzamahanga nabwo wababara kuko wakumva ko uwawe yataburuwe”.

Avuga ko kandi imvune n’imibabaro bafite zizashira ari uko abo baturage bimuwe kuri ubwo butaka bw’ikibuga cy’indege, ari na byo basaba buri gihe.

Ubuyobozi bw’ako karere ka Bugesera butangaza ko ikibazo cy’abo baturage bugikurikiranira hafi kuko burimo gushaka uburyo abo baturage bahabwa amafaranga maze bakajya aho bwabateganyirije kuzimurirwa.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mu bikorwa by’amajyambere bifitiye igihugu akamaro, ni ngombwa kuzirikana abageze mu zabukuru n’abandi bakeneye kwitabwaho by’umwihariko. Nta n’umwe ugomba kwirengagizwa kubera imyaka afite, igitsina cyangwa afite ubumuga.

NSINDAGIZA yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka