RIB yongeye guta muri yombi abayobozi batanu bo mu turere twa Nyanza na Gisagara

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwongeye guta muri yombi abakozi bane b’Akarere ka Nyanza n’umwe wo mu karere ka Gisagara nyuma y’uko hari ibimenyetso bishya byagaragaye ku byaha bakekwaho, bakaba bari baranatangiye kubisibanganya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB Dr. Murangira Thierry yavuze ko Niyonshimye Olivier wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Nyanza, Nkurunziza Enock ushinzwe imirimo rusange, Uwambajimana Clement ushinzwe inyubako za leta, Mpitiye Bosco ushinzwe amasoko ya leta na Ntaganzwa Athanase umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akarere ka Gisagara bongeye gutabwa muri yombi kubera ko hari ibimenyetso bishya byari byagaragaye muri ino dosiye ndetse nabo ubwabo bakaba bari batangiye kubisibanganya.

Ati “Bombi uko ari batanu bongeye gutabwa muri yombi hashingiwe ku bimenyetso bishya byatahuwe, ndetse bakaba bari batangiye no kubisibanganya.”

Tariki 19 Werurwe ni bwo aba bagabo bombi bari batawe muri yombi, muri uku kwezi kwa Mata baza kurekurwa by’agateganyo n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

Uko ari batanu bakurikiranyweho ibyaha byo gutanga isoko rya Leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kutubahiriza ihame ryo kuzigamira Leta mu itangwa ry’amasoko, gutanga inyungu zidafite ishingiro ndetse n’akagambane bagiranye na rwiyemezamirimo watsindiye isoko bigateza Leta igihombo.

RIB irongera kwibutsa abasesagura cyangwa bakanyereza umutungo wa Leta, ko ibi byaha bimunga imari n’ubukungu by’igihugu bitihanganirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

ARIKO JYENIMUYUGAA SHAKA KUBUZA UMUNTUASHAKA KUZA MURWANDA NACYIBAZO

HABARUGIRA MARIKO yanditse ku itariki ya: 26-04-2023  →  Musubize

Ntunguwe no gusanga inyanza haba ushinzwe inyubako za leta nukuntu ariho hari umwanda mwinshi munyubako zaho

Impano yanditse ku itariki ya: 26-04-2023  →  Musubize

Birakwiyeko babiryozwa nabasigayebazafatwa RIB ibikurikirane neza murakoze kt radio kwisonga hano ihuye turabakurikira 5/5

My friend Daniel yanditse ku itariki ya: 24-04-2023  →  Musubize

Kuki bigushimishije ? Wategereje ubutabera.

Ruto yanditse ku itariki ya: 24-04-2023  →  Musubize

None x ubundi aho bari urabona ari mukarengane babataye mukarengane cg ni muriyombi yubutabere

Impano yanditse ku itariki ya: 26-04-2023  →  Musubize

MWAKOZE UBUTUMWA TWABUBONYE

HABARUGIRA MARIKO yanditse ku itariki ya: 26-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka