RIB yerekanye Paul Rusesabagina ukekwaho kurema no kuyobora ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba (Video)

Urwego rw’Igihugu rishinzwe Ubugenzacyaha (RIB), ruramenyesha Abanyarwanda n’amahanga ko binyuze mu bufatanye n’amahanga, Paul Rusesabagina yafashwe ubu akaba ari mu maboko ya RIB.

Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere
Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Mbere

Rusesabagina arakekwaho kurema no kuyobora umutwe n’ihuriro ry’imitwe y’iterabwoba yitwara gisirikare igizwe n’abahezanguni, irimo MRCD na PDR-Ihumure, ikorera mu bice bitandukanye mu karere no mu mahanga.

Itangazo rya RIB rivuga ko hari hashize igihe Rusesabagina ashyiriweho impapuro mpuzamahanga zisaba ko afatwa agashyikirizwa ubutabera, kugira ngo abazwe ku byaha bikomeye aregwa birimo iterabwoba, gutwika, ubushimusi n’ubwicanyi byakorewe abaturage b’inzirakarengane b’Abanyarwanda mu duce dutandukanye tw’u Rwanda turimo Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru muri Kamena 2018, no muri Nyungwe mu Karere ka Nyamagabe mu Ukuboza 2018.

Ubu Rusesabagina afungiye kuri Sitasiyo ya Police ya Remera, mu gihe hagikorwa iperereza ku byo akurikiranyweho hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko y’ikurikiranabyaha.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, ni bwo Paul Rusesabagina yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB mu Mujyi wa Kigali.

Reba iyi Video wumve ibyo ashinjwa byose

Video: Richard Kwizera

Inkuru zijyanye na: Rusesabagina

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Turashima RIB ni bihugu byatanze hafatwe RUSESABAGINA twizere ko na kayumba nyamwasa niwe utahiwe gufatwa

Man power yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

UBU NEMEYE KO IGIHE KIGEZE NGO UBWIBONE BUSHIRE, UMURENGWE WICA NK’INZARA KOKO. AKA KANYA RUSESABAGINA YIBAGIWE ABO YAKAGA AMAFRANGO MURI MILLE COLINE NGO ATABAHA INTERAHAMWE? EREGA YIYIBAGIJE IKINYOMA YAKORESHEJE NGO YAROKOYE ABATUTSI, ZIRIYI NZIRAKARENGANE YAGABYEHO ABICANYI YAR’AZI KO AZABIHEZA AGAFATA IGIHUGU, NAZE ARYOZWE IBYO YAKOZE

POTOPOTO yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Eheeeeee RIB mbonyeko yakaniye nuri munsi yibuye izamuzana, Twitter yiwe ubu ninde urikuyigenzura?
Azave Remera arimuzima bamucunge azagere mubutabera twumve icyo aziregura.

Alias Kawesa yanditse ku itariki ya: 31-08-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka