RIB yerekanye abiyitiriraga ibyamamare ku mbuga nkoranyambaga bakiba amafaranga

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha RIB kuri uyu wa mbere tariki 06 Kanama 2018 rwerekanye abantu babiri bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bukoresheje ikoranabuhanga.

Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuba maso
Mbabazi Modeste umuvugizi wa RIB yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kuba maso

Muri bo harimo uwitwa Usanase Muhamed wiyemerera kuba ari we washimuse imbuga nkoranyambaga za Facebook na Instagram z’abahanzi n’abandi bantu batandukanye b’ibyamamare mu Rwanda.

Aha ngo yazikoreshaga asaba amafaranga ba nyir’izo mbuga kugira ngo azibasubize cyangwa akazikoresha asaba amafaranga abandi bantu basanzwe baziranye na ba nyir’izo mbuga nkoranyambaga.

Urubuga rumwe mu zo yashimuse ni urw’umuhanzi Hakizimana Aman uzwi nka Ama-G the Black arwifashisha amuteranya na mugenzi we Nshimiyimana Muhamed uzwi ku izina rya Nizzo wo muri Urban Boys, avuga ko Nizzo hari amafaranga yambuye Ama-G.

Usanase uvugwaho ubutekamutwe ngo yasabye Ama-G ibihumbi 200 arayamuha na we abona kumusubiza uburenganzira bwo gusubirana konti ye yari yashimuswe.

Usanase avuga ko yagarukiye mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye kwiga arabireka kubera kubura ubushobozi.

Ibyo akora by’ubujura bwifashishije ikoranabuhanga ngo ntaho yabyize gusa ngo yumva abonye ubushobozi yabyiga akabikoresha mu nzira nziza zitari iz’ubujura.

Usanase Muhamed avuga ko ari we washimutaga imbuga nkoranyambaga zirimo iz'abahanzi za Facebook na Instagram
Usanase Muhamed avuga ko ari we washimutaga imbuga nkoranyambaga zirimo iz’abahanzi za Facebook na Instagram

Mu bandi Usanase avuga ko yatwaye imbuga nkoranyambaga, harimo umunyamakuru akaba n’umunyarwenya, Nkusi Arthur, umunyamakuru Lukman Nzeyimana, abahanzi bagize itsinda rya Urban Boys, Jay Polly, Bruce Melody, n’abandi.

Usanase avuga ko yabitangiye mu mwaka ushize wa 2017, akaba ngo yabikoraga wenyine kandi nta n’ubumenyi buhanitse abifitemo. Ntiyibuka neza umubare w’amafaranga yari amaze gukuramo gusa agereranije ngo abarirwa muri miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda.

Ni inshuro ya kabiri afatirwa mu cyaha nk’iki

Yabikoraga yifashishije nimero ya telefoni yo mu Bwongereza akandikira abahanzi ababwira ko hari ikiraka cyo kujya kuririmba mu Bwongereza hanyuma bamara kubyemera akabasaba kumwoherereza nimero z’ibyangombwa nk’indangamuntu cyangwa pasiporo kugira ngo abashakire visa.

Izo nimero ngo ni zo zamufashaga kwinjira muri konti ashaka gushimuta y’umuntu yabeshye ikiraka.

Ngo hari n’ubundi buryo yakoreshaga (bwa IP Address ) muri mudasobwa akabona amagambo y’ibanga (password) yose nyir’iyo konti yagiye akoresha kuva yagera kuri Facebook cyangwa Instagram.

Kugira ngo afatwe byaturutse ku muntu yashimutiye konti wo mu ishyirahamwe ry’abakina Rugby mu Rwanda amwiyitirira aganira n’umunyamahanga warimo yitegura kuza hano mu Rwanda mu mikino ya Rugby yagombaga kuba muri uku kwezi kugira ngo amushakire icumbi.

Ngo yabajije uwo mutekamutwe uko icumbi riciriritse rikodeshwa mu Rwanda, amubwira ko ari Amadorali ibihumbi bibiri, abanza kumwoherereza Amadorali igihumbi kuri Western Union.

Icyakora kuko Usanase nta byangombwa yari afite, yakoresha ibyangombwa by’undi muntu ayohereza iwe aramubwira ngo ayamubikurize.

uwo muntu wo muri Rugby wari waribwe konti akoresha ku mbuga nkoranyambaga ngo yafunguje indi abwira wa munyamahanga ko iya mbere yakoreshaga abatekamutwe bayitwaye, babimenyesha inzego z’umutekano zirabikurikirana zimenya uwo washimuse konti n’uwo yifashishije abikuza Amadorali 1000, uwo munyamahanga yohereje.

Usanase afite imyaka 21 akaba akomoka mu Karere ka Ngoma

Munana Abdulhakim utuye mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kibungo na we ari mu maboko ya RIB azira ubufatanyacyaha n’uwo musore Usanase Muhamed wahoze arererwa iwe.

Munana avuga ko yohererejwe amafaranga atazi ko ari ayo Usanase yariganyije umuntu
Munana avuga ko yohererejwe amafaranga atazi ko ari ayo Usanase yariganyije umuntu

Ngo bamaze igihe kirekire batabonana, ku itariki 4 Nyakanga 2018, ni bwo Usanase yahamagaye Munana amubwira ko yakoresheje amazina ye kugira ngo yohereze amafaranga kuri konti ye, amubwira kuyabikuza akayamuha kuko we nta byangombwa yari afite.

Ku itariki 26 Nyakanga 2018 ni bwo urwego rwa RIB rwabafashe.

Umuvugizi wa RIB w’agateganyo, Mbabazi Modeste, agira inama abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda kwandarika ibyo bazikoreraho no kuzifunga mu gihe barangije kuzikoresha kuko iyo zifunguye ari bwo abajura babasha kwinjiramo mu buryo bworoshye.

Asaba abazikoresha kandi gutanga amakuru ku bugenzacyaha mu gihe babonye ubutumwa (notification) bubereka ko hari umuntu winjiye ku mbuga nkoranyambaga zabo.

Icyaha Usanase na Munana bakurikiranyweho gihanishwa igifungo kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi n’ihazabu ya miliyoni imwe kugeza kuri eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka