RIB yavumbuye andi mayeri akoreshwa n’abacuruza ibiyobyabwenge

Abatunda, abanywa n’abacuruza ibiyobyabwenge bakomeje gushakisha amayeri yo kubikwirakwiza mu bantu, aho byamaze kugaragara ko hari ababishyira muri bombo no mu bisuguti.

Hari abasigaye bacuruza ibisuguti birimo ibiyobyabwenge
Hari abasigaye bacuruza ibisuguti birimo ibiyobyabwenge

Muri gahunda y’ubukangurambaga ikomereje mu mashuri yisumbuye hirya no hino mu gihugu, hagamijwe gukumira ibyaha, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruragaragaza ko hari amayeri y’abakomeje gukwirakwiza ibiyobyabwenge mu baturage, aho byagaragaye mu ma bombo no mu bisuguti.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga, yavuze ko iryo kwirakwizwa ry’urumogi mu bisuguti na bombo, rikomeje gufata indi ntera mu bigo by’amashuri hirya no hino mu gihugu, atanga urugero ku ishuri rimwe ryo mu mujyi wa Kigari.

Ati “Biherutse kuba ku ishuri rimwe ryo mu mujyi wa Kigali, aho umwana yazanye ku kigo agasashe karimo za bombo, agenda aha bagenzi be, icyabayeho mu mwanya muto, ni uko bose bigaraguraga hasi bamwe barira abandi baseka, tugiye kubapimisha dusanga urumogi mu maraso yabo ruteye ubwoba”.

Uwo muyobozi wa RIB yavuze ko uretse no mu mashuri, hari n’abantu bakuru bashukwa binyuze mu biyobyabwenge, haba mu biribwa no mu binyobwa.

Ati “Uzajya mu munsi mukuru, hari umuntu ufite gahunda mbi akaba yagushyirira muri Fanta, akaba yagushyirira mu cyayi kugira ngo agere ku cyo ashaka kugeraho yagutesheje ubwenge. Ntabwo iyo tuvuga ibiyobyabwenge tuba tuvuga gusa bariya babitunda, ababicuruza, bariya babyambutsa, abajya ahantu bagatumura, tuba tubabwira uburyo bwose ushobora kubyirinda”.

Abana n'urubyiruko barasabwa kwitondera ibyo babaha ngo barye kuko bishobora kubashyira mu bibazo
Abana n’urubyiruko barasabwa kwitondera ibyo babaha ngo barye kuko bishobora kubashyira mu bibazo

Uwo muyobozi yamaze abaturage impungenge avuga ko atari ibicuruzwa mu maduka, aho ngo akenshi bikorerwa mu ngo bikagurishwa magendu hagamijwe gushuka abana, akangurira abanyeshuri kwirinda kurya ibyo babonye byose, kuko akenshi bikorwa mu rwego rwo kubica mu mutwe hagamijwe kubasambanya.

Raporo ya RIB y’uyu mwaka, iragaragaza ko ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mashuri no mu rubyiruko muri rusange rikomeje gufata indi ntera, aho Dr Murangira, Umuvugizi wa RIB, yagaragaje zimwe mu ngero z’amashuri yafatiwemo urumogi.

Yavuze ko ku itariki 11 Gashyantare 2022, umunyeshuri muri bimwe mu bigo byo mu Karere ka Musanze, yafatanwe udupfunyika 11 tw’urumogi arujyanye aho abanyeshuri barara agamije kurubagurisha, nyuma y’uko uwo mwana abajijwe akemera icyaha cyo kunywa urumogi, dosiye ye yarakozwe aho iri mu butabera.

Urundi rugero ni urw’umwana wiga mu ishuri riherereye i Muhanga, ku itariki 19 Gashyantare 2022 yafatanywe udupfunyika 46 tw’urumogi yari agiye kuducuruza ku ishuri, hakaba harafashwe abanyeshuri batatu bapimwe basanga mu maraso yabo harimo ikiyobyabwenge cy’urumogi kiri ku rwego rwo hejuru.

Umuvugizi wa RIB yakomeje avuga ko, ku itariki 16 Gashyantare 2022 mu ishuri riherereye Kimironko mu mujyi wa Kigali, abanyeshuri batandatu bafatanywe udupfunyika tw’urumogi babapimye muri Rwanda Forensic Laboretory, basanga rwarabarenze.

Abanyeshuri basabwe kwirinda amayeri yose akoreshwa n'abagamije kubasambanya
Abanyeshuri basabwe kwirinda amayeri yose akoreshwa n’abagamije kubasambanya

Yatanze urugero no ku ishuri riherereye mu Murenge wa Gatenga, aho ku itariki 19 Ukwakira 2021, abana batatu b’abakobwa bafatiwe mu cyumba (Ghetto) cy’umugabo w’imyaka 34 banywa inzoga n’urumogi, aho dosiye yabo yashyikirijwe inzego z’ubutabera.

Ku itariki 29 Werurwe 2021, mu kigo cy’ishuri kiri mu Murenge wa Nyarugunga mu Karere ka Kicukiro, hagaragaye abanyeshuri 10 bo mu kigero cy’imyaka hagati ya 10-14 bari barwaye.

Dr Murangira ati “Iperereza ryarakozwe basanga icyatumye abo bana barwara, ni amabombo abantu basigaye bacuruza bagashyiramo urumogi, ugasanga ari biswi zakorewe mu rugo, bakazamamaza kuri za social Media, commande igatangwa abana bakarya biswi zirimo urumogi. Aya ni amayere yatahuwe abantu bagenda bahisha mu rwego rwo gukwirakwiza ibiyobyabwenge”.

Urundi rugero ni urwo ku itariki 27 Ukuboza 2021, mu kigo kiri i Nyamata mu Karere ka Bugesera, aho umunyeshuri yafatanywe urumogi udupfunyika dutanu agiye kurucuruza muri bagenzi be bigana, ubu akaba ari mu nzego z’ubutabera.

Dr Murangira yavuze ko amayeri yo gutwara urumogi akomeje kuko hari abarutwara mu nkweto, mu bikapu, mu ducupa tw’amazi, mu nyenda n’ahandi, agasaba Abanyarwanda kuba maso, birinda ko hari umugizi wa nabi wabinjizamo ibyo biyobyabwenge.

Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga, aganira n'abanyeshuri
Umunyamabanga mukuru wa RIB, Jeannot Ruhunga, aganira n’abanyeshuri

Uwo muvugizi wa RIB kandi yagarutse ku bihano ati “Hari igifungo kuva ku myaka ibiri kuzamuka, hari n’aho igihano kigera ku gifungo cya burundu, bitewe n’ubwoko bw’ikiyobyabwenge ndetse n’ibikorwa byakozwe. Ingaruka zo ni nyinshi, hari ubukene, gufungwa, guta ishuri, guta umutwe n’izindi”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka