RIB yataye muri yombi umugabo wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry, avuga ko uru rwego rwataye muri yombi Murindababisha Edouard, umukozi w’Akarere ka Nyamagabe ushinzwe kubika amakuru (Data Management Specialist), wagaragaye mu mashusho y’urukozasoni.

Dr Murangira yagize ati "Ni umukozi wari ushinzwe Data Management wakoreraga mu Karere ka Nyamagabe. Hari amashusho yagaragaye mu minsi ishize mu matariki ya mbere y’uku kwezi, amugaragaza ari gukora iby’urukozasoni mu kabari gaherereye ku Muhima".

Dr Murangira avuga ko ayo mashusho amwerekana arimo gukora imibunano mpuzabitsina mu ruhame, akvuga ko ibyo byaha bihanwa n’amategeko.

Ati "Ni ibyaha bihanwa n’amategeko kuko ari ibikorwa by’urukozasoni. Ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Muhima, akurikiranyweho icyo cyaha".

Dr Murangira avuga ko umugore bari kumwe muri ayo mashusho bikiri mu ibanga ry’iperereza, ndetse bikazamenyeshwa nyuma y’ibyarivuyemo.

Aramutse ahamijwe iki cyaha, Murindababisha yahanishwa igihano cy’igifubgo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri.

Dr Murangira agira inama abantu yo kwirinda ibikorwa by’urukozasoni kuko bihanwa n’amategeko.

Ati "Hari ibintu ureba ukibaza niba uwabikoze atazi ko ari bibi. Icya ngombwa ni uko abaturage bagomba kumenya ko ibikorwa by’urukozasoni bitemewe muri Sosiyete Nyarwanda, ndetse ko bihanwa n’amategeko".

Tariki ya 1 Mata uyu mwaka, nibwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwijwe amashusho, agaragaza umugabo wari uri mu kabari, umukobwa amwicaye ku kibero bameze nk’abari gukora imibonano mpuzabitsina.

Bivugwa ko byabereye mu kabari gaherereye mu Kagari ka Nyarugenge, Umurenge wa Muhima, Akarere ka Nyarugenge.

Ingingo ya 143 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze imyaka ibiri, ku wahamijwe icyaha cy’urukozasoni, ari nacyo uyu mugabo akurikiranyweho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

1) Bisa n’ibyapanzwe bacunze umuhungu amaze gusinda. Uwafashe video yafashe isura y’umusore gusa. Umukobwa ntiyamanuye ipantaro, bisa n’aho byarangiriye aho. Abakobwa bandi basaga n’ababireba. Bishoboka ko kari akabari ko mu rugo.

2) Mu bagomba gukurikiranwa umukobwa/umugore bakoranye icyaha. Uwakwirakwije ariya mashusho na we yarahemutse cyane.

3) Mwitondere social media. Iyo ikintu kigiye kuri internet ntigisibangana: akarenze Send karushya...
4) Imyitwarire si myiza, dore yanamutamaje.

Justine yanditse ku itariki ya: 11-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka