RIB yasubije imodoka yibwe Umunyekongo mu 2016

Kuri uyu wa mbere tariki 17 Mutarama 2022, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imodoka yo mu bwoko bwa Audi SUV, bivugwa ko yari yaribwe mu 2016.

Ubwo iyo modoka yashyikirizwaga Ambasade ya RDC
Ubwo iyo modoka yashyikirizwaga Ambasade ya RDC

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Twitter rwa RIB, iyo modoka ngo yafatiwe ku mupaka wa Rusizi, ikaba ari iy’umuturage w’Umunyekongo witwa Lukuba Fabrice.

Mu muhango wo gutanga iyo modoka, RIB yari ihagarariwe na Zingiro Jean Bosco, ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri ‘Interpol’ mu gihe Ambasade ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo i Kigali, yari ihagarariwe na Mwanagulu Tambwe Edmond.

Uburyo iyo modoka yibwemo ndetse n’ababigizemo uruhare ntibiratangazwa, turacyakurikirana ayo makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Irahita yongera yibwe...ces gens ne sont pas sérieux du tout...

Luc yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

RIB yacu muri intore nukuri , congs nukuri ibi bagaragaza imikorere myiza yi Gihugu cyacu

Gisagara Augustin yanditse ku itariki ya: 18-01-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka