RIB yafunze Prof. Omar Munyaneza wayoboye WASAC
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze uwahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Amazi, Isuku n’Isukura (WASAC), Prof. Omar Munyaneza n’abandi bayobozi babiri bakorera muri icyo kigo.

Bakurikiranyweho gukora ibyaha bya ruswa, itonesha no gusaba ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo za RIB Kimihurura na Kicukiro, mu gihe hatunganywa dosiye yabo kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Ubuyobozi bukuru bwa RIB bushimira abantu bagize uruhare mu gutuma ibi bikorwa bitahurwa, no gukomeza kuburira abantu kudakoresha umwanya w’akazi mu nyungu zabo bwite, kuko bihanwa n’amategeko kandi ko izakomeza kubirwanya ku bw’ineza ya rubanda.
Prof. Omar Munyaneza yagizwe Umuyobozi Mukuru wa WASAC Group, tariki 4 Nzeli 2023, imirimo yakoze kugeza tariki 16 Nyakanga 2025 ubwo yasimburwaga na Dr. Asaph Kabaasha, wahawe kuyobora icyo kigo mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri iyo tariki.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|