RIB yafunze Noteri uvugwa mu kibazo cya Miss Iradukunda Elsa
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gicurasi 2022, nibwo hamenyekanye inkuru ivuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi noteri witwa Uwitonze Nasira.
Notaire uwitonze yatawe muri yombi akekwaho gukoresha inyandiko itavugisha ukuri muri dosiye iregwamo, Ishimwe Dieudonné utegura irushanwa rya Miss Rwanda.
Uyu mugore yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki 9 Gicurasi 2022, ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB i Remera.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, ubwo yaganiraga na Kigali Today ku itabwa muri yombi rya Nyampinka wa 2017 Iradukunda Elsa, yavuze ko iperereza rikomeje kandi ko uzakekwaho ubufatanyacyaha azakurikiranwa.
Notaire Uwitonze akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyo gukora inyandiko itavugisha ukuri no kwiyitirira umurimo utari uwe.
Bivugwa ko uyu notaire yafatanyije na Miss Iradukunda Elsa, bakajya bandikisha abatanze ubuhamya bagahindura amakuru batanze mu bugenzacyaha, bababwira ko ibyo barimo gukora ari mu nyungu z’ubutabera.
Bivugwa ko kandi icyari kigamije, kwari ukugira ngo imbere y’urukiko, bazashinjure Ishimwe, agirwe umwere.
Iperereza ry’ibanze ryakozwe na RIB ryagaragaje ko Ishimwe Dieudonné akekwaho ibyaha bitatu ari byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bajye bamenya ko gushurashura ari bibi kandi ko nta mahoro y’umunyabyaha nkuko ijambo ry’imana rivuga.Iteka dusarura ibyo twabibye.Abantu twumviye imana,tukirinda ibyo itubuza byose,isi yaba nziza cyane.