RIB yafunze Gitifu w’Umurenge wa Cyeru

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) butangaza ko bwataye muri yombi Kagaba Jean Baptiste wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyeru mu Karere ka Burera, hamwe na Zirimwabagabo Dieudonné, ushinzwe uburezi muri uwo Murenge.

Ubuyobozi bw’Ubugenzacyaha bubinyujije ku rukuta rwa Twitter buvuga ko Kagaba na Zirimwabagabo bakurikiranyweho icyaha cya ruswa no gukoresha ububasha bahabwa mu nyungu zabo bwite, aho bagiye batanga amasoko yo kugemura ibikoresho byo kubaka ibyumba by’amashuri byo muri uwo Murenge mu buryo budakurikije amategeko.

Abafashwe ubu bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Rusarabuye mu Karere ka Burera.

RIB itangaza ko iperereza rikomeje mu gihe dosiye igikorwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka