RIB yafunze abantu batanu barimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza

Ku wa Kabiri tariki 04 Mutarama 2022 urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), rwafunze abantu batanu, harimo abakora n’abaranguza inzoga y’Umuneza.

Abafunzwe ni nyiri uruganda rwitwa RWANDABEV Limited, Marcel Ngarambe, Pascal Nzabonimpa, Theoneste Karerangabo, Elizabeth Ntakirutimana na Fidele Hakizimana, bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gikondo, Kicukiro na Kimihurura.

Bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukora, guhindura, gutunda, guha undi, kugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge byoroheje hamwe n’ubwicanyi budaturutse ku bushake.

Bafunzwe nyuma y’uko inzoga y’umuneza yahitanye abantu bayinyoye mu minsi ibanziriza umunsi mukuru wa Noheli mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo.

RIB ivuga ko iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko abantu 11 bapfuye n’Abandi 4 bahumye amaso, baba barazize ikinyobwa kitwa Umuneza, kirimo ikinyabutabire cyitwa Methanol.

Ibi bikaba bishimangirwa na raporo y’isuzuma ryakozwe ku mirambo (autopsy or postmortem report) yakozwe na Rwanda Forensic Laboratory, igaragaza ko mu mpagararizi (sample) yafashwe mu gifu cy’imirambo, igaragaza ko harimo Methanol nyinshi. Ndetse no mu macupa y’Umuneza yakuwe ku isoko agapimwa, yose yagaragaje ko afite Methanol iri hejuru ya 10%.

Ubundi Abahanga mu butabire bavuga ko Methonol ikoreshwa mu kwica mikorobe, ntabwo ari iyo gushyira mu nda, ubwoko bwa alcohol bwemewe gukoreshwa mu nzoga ni iyitwa Ethanol na yo ntigomba kurenza 45%.

Abafashwe baramutse bahamijwe ibyaha n’urukiko bahanishwa ingingo ya 11 y’itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, rihanisha igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi (7) ariko kitarenze imyaka icumi (10), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atageze kuri miliyoni icumi (10.000.000 FRW), ku byerekeye ibiyobyabwenge byoroheje (Inzoga zikozwe mu buryo budakurikije ibisabwa n’amabwiriza y’ubuziranenge n’andi mategeko biri mu bwoko bw’ibiyobyabwenge byoroheje.

Ubwicanyi budaturutse ku bushake buhanwa n’Ingingo ya 111 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko Umuntu wica undi bw’ububuraburyo, uburangare, ubushishozi buke, umwete muke, kudakurikiza amabwiriza cyangwa ubundi buteshuke bwose ariko adafite umugambi wo kumwica, aba akoze icyaha.

Umuntu uhamijwe n’urukiko gukora icyaha cyo kwica bidaturutse ku bushake ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’Amafaranga atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

FDA yahise ifunga uruganda RWANDABEV Ltd ruri mu Murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera, hanafungwa Isanganizabagabo LTD ruherereye mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana rukora Tuzane ndetse n’ibindi binyobwa bidafite icyangombwa cy’ubuziranenge.

RIB irasaba abantu bafite inganda zikora ibiribwa, ibinyobwa n’ibindi bintu bikoreshwa mu biribwa cyangwa ibinyobwa (ubuki, confiture,..) kubaha ubuzima bw’abaturarwanda, kuko bidakwiye ko inyungu y’umuntu igomba gusimbuzwa ubuzima bw’abantu.

Abantu kandi ngo bagomba kwitondera amabwiriza y’ubuziranenge bahabwa yo gukora ibinyobwa, ibiribwa ndetse n’ibindi bintu bikoreshwa mu biribwa cyangwa ibinyobwa bayakurikize kuko utazabikora azakurikiranwa n’amategeko abihanirwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka