RIB yafunze abakoresha YouTube bamamaza ubupfumu bakambura abantu
Yanditswe na
Sylidio Sebuharara
Abatawe muri yombi ni Ndayisenga Jean Claude, Nshimiyimana Faustin, Tuyishime Dieudonné, Nikuze Emerithe na Bihoyiki bakurikiranyweho icyaha cy’ubwambuzi bushukana.

Itangazo Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) rwashyize kuri twitter rivuga ko abo bafunzwe bakoresha imbuga nkoranyambaga nka YouTube biyita abapfumu bamamaza imihango y’ubupfumu, bagasaba abantu amafaranga ngo babavure indwara zidakira, kubura urubyaro, kubashoboza kubona ibintu byabo biba byibwe n’ibindi.
RIB ikaba iburira abaturarwanda kugira amakenga bakima amatwi abantu babashuka bagamije kubarya utwabo babizeza ibitangaza, ahubwo bakihutira gutanga amakuru ku gihe kugira ngo bahanwe.

Bimwe mu byo bamamaza bagamije gushuka abantu
Ohereza igitekerezo
|
Ni ukuri hari abantu bacuruza ibibazo by’abandi bakwiye kwamaganwa na buri wese. Kandi itangazamakuru ryifashisha imbugankoranyambaga ntirikabatize imbaraga zo kubeshya abantu. Murakoze
Ni ukuri hari abantu bacuruza ibibazo by’abandi bakwiye kwamaganwa na buri wese. Kandi itangazamakuru ryifashisha imbugankoranyambaga ntirikabatize imbaraga zo kubeshya abantu. Murakoze
Ufite ikibazo ibyImana ntamukino
Abapfumu birira iby’abapfu, tube maso.
RIB nigire vuba ifate abantu bakoresha Radio zinyuranye babeshya abantu ko bavura indwara zose.Ahubwo ikwiye no gufata abanyamadini barya amafaranga y’abantu babeshya ko birukana:Inyatsi,Umwaku na Karande.Nta na rimwe Yezu n’Abigishwa be bariye abayoboke babo amafaranga.Nta cyacumi basabaga cyangwa umushahara wa buri kwezi nkuko amadini y’iki gihe akora.