RIB yafunze abacyekwaho kwica abana bane bakabata mu buvumo

Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) buratangaza ko bwamaze gufunga abagabo babiri bacyekwaho kwica abana bane mu Murenge wa Bugeshi, Akarere ka Rubavu.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yabwiye Kigali Today ko tariki 2 Ugushyingo 2021 yafunze Kavaruganda François ufite imyaka 38 na Nzabanita Jonas ufite imyaka 39, bacyekwaho kuba barishe abana bane.

Yagize ati "Abo bana bicyekwa ko bishwe n’abo bagabo tariki ya 15/09/2018 kuko aribwo baburiwe irengero. Abo bagabo baje gushinjwa n’abaturage ko aribo babonywe bwa nyuma bari hamwe n’abo bana, ndetse baza gufatwa barafungwa bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu. Nyuma baje kurekurwa n’Urukiko kubera kubura ibimenyetso bihagije."

Umuvugizi wa RIB avuga ko imibiri y’abana aho ibonekeye, abo bagabo akaba aribo bakekwa n’ubindi, ikigiye gukorwa ni ugufata ibimenyetso kuri iyo mibiri, ikazajyanwa gupimwa muri Rwanda Forensic Laboratory kugira ngo harebwe isano hagati y’abo bana n’ababyeyi, niba koko ari ba bana babuze.

Twubahe Didier w’imyaka 10, Mfitumukiza w’imyaka 11, Manirarera w’imyaka 12 na Ahishakiye w’imyaka 14 baburiwe irengero tariki 15 Nzeri 2018 mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Bugeshi, Akagari ka Butaka, Umudugudu wa Kabingo, icyakora tariki ya 31/10/2021 basangwa mu buvumo aho batawe.

Nyuma y’imyaka itatu imibiri y’abana iburiwe irengero yabonetse ubwo abaturage barimo bakurikira umujura wibye inkoko agahungira mu buvumo, abo baturage binjiyemo nibwo basanzemo imibiri y’abo bana bari baraburiwe irengero.

Abafashwe bafungiye kuri RIB station ya Kanama na Gisenyi, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Icyaha bakurikiranyweho ni ubwicanyi, gihanishwa igifungo cya burundu mu ngingo ya 107 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka