RIB irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukora raporo zirimo ukuri

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kujya batanga raporo ku byaha byakozwe zirimo ukuri, aho kuzigoreka bitwaje ko uwakoze icyaha akomeye kuko izo raporo arizo zishingirwaho mu guha ubutabera uwakorewe icyaha.

RIB irasaba abayobozi mu nzego z'ibanze gukora raporo zirimo ukuri
RIB irasaba abayobozi mu nzego z’ibanze gukora raporo zirimo ukuri

Yabitangaje ku wa Mbere tariki ya 29 Kanama 2022, mu mahugurwa y’umunsi umwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu miryango no gusambanya abana, yahawe abayobozi guhera ku Mudugudu kugera ku Kagari mu Murenge wa Jarama Akarere ka Ngoma.

Dr Murangira avuga ko inzego z’ibanze arizo zegereye imiryango kandi ari nazo zimenya ibibera mu miryango, ari nayo mpamvu zahuguwe kugira ngo ibi byaha by’ihohoterwa mu miryango bihabwe uburemere bukwiriye, aho kubibona nk’ibisanzwe.

Avuga ko umuryango utekanye ari ryo shingiro ry’iterambere, ari nayo mpamvu inzego z’ibanze zifite uruhare rukomeye kandi rutaziguye, mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Abasaba gutanga amakuru ku gihe, kudahishira ibyaha, kutunga imiryango y’uwasambanyijwe n’uwasambanyije kuko bigize icyaha ahubwo bakwiye kumva ko bifite uburemere bukomeye.

Ngo ubusambanyi hagati y’abashakanye, ubushoreke no guhezwa ku mitungo ni ibyaha bigenda bikura bikaba byabyara ibyaha biremereye, cyangwa kwicana hagati y’abashakanye.

Abayobozi mu nzego z’ibanze ngo bakwiye gufata iya mbere mu kurwanya ibyo byaha, ndetse bagatanga n’amakuru ku gihe na raporo yuzuye.

Ati "Iyo mvuze raporo igomba kuba irimo ibintu bitanu, ni nde wakoze icyaha, yagikoreye he, yagikoze ryari, yagikoze ate, impamvu yagikoze, iyo raporo igomba kuba itarimo amarangamutima ahubwo ivugisha ukuri, utavuga ngo uriya muntu arakomeye mu mudugudu ngo raporo uyikore uyigoretse".

Avuga ko hari n’abayobozi banga gutanga raporo kimwe n’abayitanga, ariko ikoze nabi ku buryo bwima ubutabera uwagombaga kububona, bifatwa nko guhishira uwakoze icyaha.

Avuga ko ubundi raporo z’Imidugudu zishingirwaho n’inkiko mu guhamya icyaha ugikekwaho, kuko ziba zifite amakuru yose y’uburyo icyaha cyakozwe.

Dr Murangira yasabye abayobozi mu nzego z’ibanze guhindura imyumvire, aho bahishira ihohoterwa kandi barizi havuka urupfu bakaba aribwo babivuga.

Agira ati “Ntabwo twifuza ko bazajya basubiza ngo bahoraga mu makimbirane, ubwo wahita umubaza ngo nkawe w’umuyobozi ko wari ubizi wakoraga iki? Turashaka ko bahindura imyumvire bakajya batangira amakuru ku gihe.”

Umukuru w’Umudugudu wa Kigoma, Akagari ka Kigoma, Mukantazinda Faith, avuga ko mu Mudugudu ayobora habamo ihohoterwa ry’abagore, cyane irishingiye ku mitungo aho bakubitwa bazizwa ko nta mutungo bakuye iwabo.

Ariko ku rundi ruhande ngo n’abana barahohoterwa ku buryo bibagiraho ingaruka zirimo kuba basambanywa.

Ati “Umwana yaka umubyeyi ikintu runaka yifuza akakimwima ibi bikaba bishobora gutuma yishora mu ngeso mbi, cyangwa bikaba icyuho cyo kuba hari uwamushuka akaba yamukorera ihohoterwa ryo kumusambanya.”

Uyu mubyeyi ariko anavuga ko hari abagore batinya kuvuga ihohoterwa bakorerwa kubera gutinya ko batari bubone aho baributahe mu gihe barega abo babana mu nzu.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, avuga ko muri aka Karere ibyaha by’ihohoterwa n’isambanywa ry’abana bihari ari nayo mpamvu bashimira RIB ku bumenyi bahaye abayobozi mu nzego zegereye abaturage, hari ikizere ko ibyaha bizagenda bigabanuka.

N’ubwo aya mahuhurwa atangiriye i Jarama ngo bafite gahunda yo kuzakomereza mu yindi Mirenge, kugira ngo abayobozi mu nzego z’ibanze barusheho gutanga amakuru ku miryango irimo amakimbirane.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza rwose kubahugura kuko rapoeo ikoze nabi ibangamira ubutanera

Kastisi yanditse ku itariki ya: 31-08-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka