RIB iraburira abafite ibinyabiziga kurinda pulake zabyo
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Mata 2024, abasore batandatu biganjemo abakanishi b’imodoka, bakurikiranyweho ibyaha byo guhohotera abantu no kwiba bakoresheje pulake (plaque) zakuwe ku zindi modoka.
Uru rwego ruraburira abafite ibinyabiziga, cyane cyane ababisiga mu magaraje, rubasaba gukuraho pulake zabyo kugira ngo abajura batazitwara kuzikoresha ibyaha.
RIB ivuga ko abasore bafashwe bari mu kigero cy’imyaka 19 kugera kuri 22, bakaba bashinjwa gufata imodoka z’abantu bakazikuraho ibyapa biziranga, bakabyambika izindi modoka, hanyuma bakazikoresha ibyaha by’ubujura, ndetse bakagendera ku muvuduko ukabije, nyiri pulake akisanga yaraciwe amafaranga y’ibihano.
RIB na bamwe mu bakorewe ibyaha, bavuga ko abo basore bagera kuri sitasiyo bakanywesha lisansi, imodoka zambaye ibyapa bibye, bagahita biruka batishyuye, ubundi bakajya mu iduka bagapakira ibicuruzwa na bwo bagahita bacika.
Umuvugizi wa RIB, Dr Thierry B. Murangira na bamwe mu bahemukiwe, babwiye itangazamakuru ko aba basore (abasirimu bagenda mu modoka z’ibirahure byijimye), banyura ku muntu ugenda mu muhanda bakamushikuza telefone, yatindiganya kuyirekura ubuzima bwe na bwo bukaba bwahatakarira.
Uwitwa Badrou Rashid mwene Muhamed Rashid, ni we uyoboye iryo tsinda rikekwaho ubujura no guhohotera abantu, ririmo kandi Niyigena Patrick, Rwigema Fred, Mwizerwa Fabrice, Niyomwungeri Pacifique na Mugabo Frank.
Bararegwa ibyaha byo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi no kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, ubujura bukoresheje kiboko cyangwa ibikangisho, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi hamwe n’ubuhemu.
Bane muri bo bavuka i Kanombe mu Kagari ka Kibirizi, bize mu mashuri abanza i Busanza, bakomereza muri Samuduha Integrated College no muri IPRC Kigali, bakaba ari abahanga mu gukanika imodoka.
Bafite ikigero cy’urumogi rurenze urugero mu maraso yabo, bakaba barigeze gufungirwa mu kigo cy’inzerererezi, ndetse Badrou we ngo yari yaranagejejwe mu nkiko.
Badrou akoresha ikoranabuhanga akabuza imodoka kugenda, nyirayo yasaba abantu kumurebera ikibazo, abakanishi ba Badrou bakahagoboka byihuse, bagakuramo ibyuma (pièces) bizima bakamushyiriramo ibidakora, bakamusaba kuyatsa ikanga.
Icyo gihe bahita bamusaba amafaranga yo kugura pièces nzima, bagahita bamushyiriramo za zindi bakuyemo, hanyuma Badrou agahita afungura rya koranabuhanga(sensors) yari yafunze, imodoka ikongera kugenda neza, nyirayo agashimira Badrou byimazeyo.
Ku mugoroba Badrou n’inshuti ze ngo bahita bajya mu rugo rw’umuntu gukora ikirori kirimo n’ubusambanyi, mu mafaranga n’inzoga basahuye mu maduka, bugacya mu gitondo bongera gusubira muri iyo mirimo mibi.
Badrou n’itsinda ayoboye, ndetse na ba nyir’inzu zikorerwamo ibirori hamwe n’inshuti basangira, bose bashobora kwisanga mu maboko y’Ubutabera, igihano bahanishwa kikaba kitajya munsi y’imyaka 25 y’igifungo, mu gihe Ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi cyaba gihamye bamwe muri bo.
Umuvugizi wa RIB agakomeza agira ati "Abantu baraza bagakorera ikirori mu nzu iwawe, ntugire n’amakenga y’aho bakuye izo nzoga n’ayo mafaranga!"
Abasitari barimo Ish Kevin, Rogan na Producer Olivier, bari mu bashyizwe mu majwi na RIB ko bakurikiranwa nyuma yo gusangira n’abo basore, baregwa ubujura n’ibyaha byavamo ubwicanyi.
Uwitwa Uwimana Yvette ukorera Sitasiyo ya Lisansi yitwa Karan, avuga ko yasabye abo basore kwishyura amafaranga ibihumbi 45 bari bamaze kunywesha lisansi, bakatsa imodoka ukuboko kwe kukirimo, bagenda bamukurubana, abacika bagiye kumwica.
Ati "Nashidutse mbona nikubita hasi, ni bwo bandekuye, mpora mfite ubwoba ko hari n’abandi baza bakora nka bo, nkaba ntanga ubutumwa ku bakora aka kazi ko bajya bishyuza mbere yo gutanga lisansi."
Uwitwa Tuyishimire Jean de Dieu we avuga ko bamusanze mu rugo iwe saa ine z’ijoro, bakura pulake ku modoka, bajya kuri sitasiyo kunywesha lisansi indi modoka bashyizeho pulake ye, atangira kubona ubutumwa bumwishyuza amafaranga arenga ibihumbi 500 atazi impamvu yayo.
Ati "Ubutumwa ntanga ni uko abantu bajya bavana pulake ku modoka zabo baparitse bakazibika."
Uwitwa Katiya Makenzi we avuga ko mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Werurwe, yarimo agenda mu muhanda wa Nyarutarama, abajura bari mu modoka ifite ibirahure bitabonerana, b’abasirimu, batangira kumuryoshyaryoshya ko ari mwiza, bamushikuza telefone igurwa amafaranga arenga Miliyoni imwe n’ibihumbi 300, akaba yarayirekuye yituye hasi.
Reba ibindi muri iyi Video:
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Hello Kigalitoday Tunawapenda Mutujyezaho Amakuru Kujyihe Kandi Yasesenguwe Gose Abo Basore Bayobowe Na Badrou Rashid Ibyaha NibiBahama Bahanwe Namatejyeko Gusa Bibere Nabandi Isomo RIB Nayo Turayishimira KubwaKazi Kayo Ikora Ikomerezaho sikunjema
Njye ndabona bitazoroha guhamya icyaha Ish Kevin na bagenzi be bashyizwe mu majwi ushingiye gusa kuba barasangiraga nabariya bafashwe, kuko ibyo byonyine bidahagije ngo umucamanza abe yabishingiraho ahamye umuntu icyaha, nonese ko wumva bariya basore basanzwe ari abakanishi banabyigiye mu mashuri kandi burya bakorera menshi,sinumva impamvu yaguhamagara ngo musangire kamwe cgw tubiri ngo ubanze umubaze uti ese amafaranga wayakuyehe ?
Ese ubundi niba ari abafatanyacyaha mu maso ya RIB, ku batangaza mu itangaza makuru nti byakwica iperereza niba hari n’abashobora gutoroka bakaba bakwiciraho ?