RHA yisobanuye ku yarenga miliyari 7Frw atangwa mu gukodeshereza inzego za Leta

Komisiyo y’Inteko ishinzwe kugenzura imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC), yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’imiturire (RHA) gutanga ibisobanuro ku kayabo k’amafaranga atangwa mu gukodeshereza inzu inzego za Leta.

Noel Nsanzineza (uri hagati), umuyobozi w'agateganyo wa RHA
Noel Nsanzineza (uri hagati), umuyobozi w’agateganyo wa RHA

RHA yabisabwe ku wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022, ubwo yitabaga PAC kugira ngo ibazwe ku makosa yarezwe muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, ku bugenzuzi bwakorewe RHA muri Kamena 2021.

Byinshi mu bibazo byagaragarijwe RHA, byagarukaga ku masoko yo kubaka yagiye atangwa hatubahirijwe inama bagiriwe n’akanama k’amasoko, kudatanga raporo za buri kwezi z’amasoko bagiye batanga yiganjemo ayatanzwe hadakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Aha byagaragaye ko amasoko agera kuri 13, afite agaciro ka Miliyali 22Frw, nta kigaragaza ko raporo yagiye itangwa buri kwezi, mu gihe cy’amezi 11, ibi byiyongeraho ikibazo kijyanye no kutubahiriza amasezerano yo gukoresha amafaranga y’inkunga RHA yahawe na FONERWA.

Agaruka ku bijyanye n’amafaranga atangwa mu gukodeshereza inzego za Leta Leta, Hon Anita Mutesi yavuze ko hari amakosa yagaragaye, ubwo hasuzumwaga ibijyanye n’ibiciro by’ubukode.

Yagize ati “Hari amakosa yagaragaye cyane cyane mu gusuzuma ibiciro by’ubukode, aho byagaragaye yuko amafaranga menshi akoreshwa mu gukodeshereza inzego za Leta inzu zo gukoreramo, usanga mu by’ukuri agaragaza ko ari menshi cyane, aho usanga amafaranga yaravuye kuri miliyari eshatu agera kuri miliyari enye, ubu bikaba bigeze kuri miliyari zirindwi”.

Abadepite bagize Komisiyo ya PAC
Abadepite bagize Komisiyo ya PAC

Akomeza agira ati “Urumva ukuntu bigenda bizamuka, bigaragaza yuko hari amafaranga menshi agenda ku bukode bw’inzu zikoreramo inzego za Leta. Hari haratanzwe inama y’uko hatekerezwa uburyo burambye, budakomeza gutwara amafaranga menshi mu buryo bw’ubukode, kugeza kuri iyi saha biragaragara ko nta kintu gifatika kirimo gukorwa, turagira ngo mutubwire ko mwabihaweho umurongo mu gihe cyashyize, bimeze gute”.

Hon Christine Bakundufite yagize ati “Iyo ufashe 7,738.000.000 zirenga ku nzu 32, iyo urebye inzu imwe ubona ikodeshwa Miliyoni 232, ikindi ahangaha cyanagaragayeho ni ugukodesha inzu zo mu Ntara y’Iburengerazuba, aho ikode ryavuye kuri Miliyari enye zirenga zikagenda zikagera kuri miliyari zirindwi, hakiyongeraho 33%, aho metero zavuye kuri Miliyoni enye zigera kuri miliyoni zirindwi. Ni ukuvuga ngo ubukode bwiyongereyeho metero kare 33.3, ubu bwiyongere bwaba bwaratewe n’iki ko ubona ari amafaranga menshi cyane”.

Perezida wa PAC, Hon Valens Muhakwa, avuga ko basanga inzego za Leta zikwiye kubona inzu zo gukoreramo zidakodeshwa, kuko gukodesha birimo guhendwa.

Ati “Bigaragara ko harimo guhendwa kurusha uko haboneka inyubako za Leta abakozi bakoreramo, nicyo twagiriyemo inama RHA yo gushaka uburyo bwo kubona inzu za Leta, kugira ngo ikijyanye no gukodesha kive mu nzira”.

Umugenzuzi Mukuru w'imari ya Leta
Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta

Umuyobozi Mukuru w’agateganyo wa RHA, Noel Nsanzineza, yemeye ko hari amafaranga menshi atangwa ku bukode ariko ngo kwiyongera kwayo byatewe nuko hari inzego nyinshi zigenda zivuka zigashyirwaho, badafite inzu zitegereje kuba zashyirwamo izo nzego”.

Ati “Ni byo koko biteye inkeke kuba ayo mafaranga tuyishyura ku bukode kandi agenda yiyongera, ingamba dufite ndetse twatangiye gushyira mu bikorwa, ni uko hari amazu ari kuri gahunda yo kugura. Hari nk’inzu iri ku Gishushu izimukiramo ibigo bigeze kuri bitanu, gahunda yo kuyigura isa nk’aho igeze kuri 95%, ndetse kuyigabanya byaratangiye, ku buryo bitarenze Ukuboza RDB, RHA, NLA, Mining Board na REMA zizimukiramo”.

Akomeza agira ati “Hari indi nzu nayo gahunda yo kugura igeze ku musoza, iri i Huye, izimukiramo HEC n’igice kimwe cy’Inteko y’Umuco. Uretse ayo mazu ari ku rutonde kandi twamaze guhabwa umurongo wo kuyagura, hari inzu dukunze kwita ko ari iya RURA iri mu Kiyovu, niyuzura izajyamo inzego zitandukanye kandi izagabanya ku kigero kigaragara ubuso dukodesha”.

Ikindi RHA iteganya gukora ni uko ubuso buzaba busigaye bukodeshwa, hazashakwa ba rwiyemezamirimo bakabubakira inzu zo gukoreramo nini zishobora gushyirwamo inzego za Leta zizaba zisigaye, noneho amafaranga yakoreshwaga yishyurwa ubukode, akaba ariyo yishyurwa ba rwiyemezamirimo ariko mu gihe kirambye.

Perezida Wa PAC, Valens Mukahakwa hamwe na Vice Perezida
Perezida Wa PAC, Valens Mukahakwa hamwe na Vice Perezida

RHA yanasabwe kugabanya amafaranga y’umwenda ungana na 6.300.000.000 babereyemo Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro,

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka