RGB yanze ko Gitwaza akurwa ku buyobozi bwa ‘Zion Temple’

Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB), rwitambitse icyemezo cy’abashinze Umuryango Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center (Pionniers), bashaka kuvana Apôtre Dr Paul Gitwaza ku buyobozi bwawo.

Apôtre Paul Gitwaza
Apôtre Paul Gitwaza

Abashinze Zion Temple barashinja Apôtre Gitwaza gufata ibyemezo bihonyora amategeko y’uwo muryango, agamije kuwugira uwe, kunyereza imitungo, kuyigurisha no kuyimurira mu mahanga kandi byose akabikora atabagishije inama.

Gitwaza kandi arashinjwa ubwibone, amacakubiri, urwango, n’itonesha mu bayoboke ba Zion Temple, ngo bikaba byaratumye uwo muryango ushingiye ku myemerere ucikamo ibice ndetse bituma bamwe bawuvamo.

Ibaruwa Inama y’abashinze Zion Temple bandikiye Apôtre Gitwaza, bamumenyesha ko akuwe ku buyobozi bwayo ku itariki 14/2/2022, kuko ngo yanze kugirwa inama kenshi no gushyira ibintu ku murongo nk’uko Imana ibiteganya, nyamara ‘Itorero rikomeje kurimbuka’.

Iyo baruwa yandikiwe Apôtre Gitwaza igira iti “Inama y’abashinze Authentic World Ministries, Zion Temple Celebration Center (Pionniers), mu rwego rwo gusubiza ibintu mu buryo ndetse no kuramira umuryango ugeze aharindimuka, ikwandikiye ikumenyesha ko uhereye none tariki 14/2/2022 ukuwe ku buyobozi bw’umuryango twagushinze n’inshingano zose zijyanye n’umwanya wari ufite mu muryango…”

Inama y’abashinze Zion Temple yanamenyesheje Apotre Gitwaza ko azirengera ibintu byose yakoze binyuranyije n’amategeko y’uwo muryango.

Iyi baruwa yashyizweho umukono n’abitwa ‘les pionniers’ ba Zion Temple ari bo Bishop Claude Djessa, Bishop Dieudonné Vuningoma, Bishop Pierre Kaberuka, Bishop Richard Muya, Bishop Charles Mudakikwa ndetse na Bishop Paul-Daniel Kukimunu, yohererejwe Urwego RGB ndetse kopi yayo ikaba yarahawe abayobozi b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Abashinze Zion Temple ariko ntabwo bagize amahirwe yo gukuraho Gitwaza, kuko Umuyobozi wa RGB Dr Usta Kaitesi, mu ibaruwa No 368/RGB/CEO/2022 yanditswe ku itariki 18/2/2022, yabandikiye abamenyesha ko icyemezo bafashe nta shingiro gifite, kuko ngo batari mu nteko rusange kandi ari rwo rwego rw’umuryango rufite ububasha bwo gufata icyo cyemezo.

Iyi baruwa ikomeza ibabwira iti “Mugomba guhagarika ibikorwa byo kwihesha ububasha mudafite n’ibindi byose bishobora guteza umutekano muke mu banyamuryango n’abakristo ba Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre”.

“Turasaba inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko zigenewe kopi y’iyi baruwa, gukurikirana no kugenzura ko nta bikorwa bihungabanya ituze mu muryango wa Authetic Word Ministries Zion Temple Celebration Centre”.

Mu byo RGB yashingiyeho harimo n’ibaruwa Authetic Word Ministries- Zion Temple Celebration Centre yandikiye Polisi y’Igihugu ishami rya Kicukiro tariki 15/02/2022, igaragaza ikibazo cy’uko abashinze Zion Temple bashaka guteza umutekano muke mu itorero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Birababaje kumva ko abantu bavuga ko ari "abakozi b’Imana" basubiranamo.Si ubwa mbere bashwana.Kandi bibera mu madini menshi,bagakizwa na Leta.Nkuko ijambo ry’imana rivuga,abakristu nyakuli bayoborwa n’umwuka wera.Nta na rimwe bashwana.Ikibyihishe inyuma nuko baba bapfa amafaranga n’ibyubahiro.

mahoro yanditse ku itariki ya: 20-02-2022  →  Musubize

Mumbabarire iyi nkuru nyibonye ntinze,ikishe amadiniyose nuko IMANA
bayigize agakingirizo ko gushakisha amafaranga ,bakayikinga imbere y’abantu bibabariye bashaka Imana . Ukorera Imana by’ukuri umutima ntawerekeza kubyacumi n’amaturo kurusha uko awererekeza ku Imana avuga ko akorera. Ese ko umurewi atungwa n’abo ayobora ntagire ikindi akora ,nk’abacuruza ni Abarewi gute? Gusa igitera ibi kirahari ,reba "Arbaoma 8;14", Imana ko ishobora byose kuki birwanirira basahuranwa? Inda hasumbishijwe Kwizera.

NYAMWASA Charles yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka