RGB yahagaritse ubuyobozi bw’itorero ryigeze gushaka kugurisha urusengero

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), rwahagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda, kubera ibibazo bijyanye n’ubuyobozi ndetse n’imikoreshereze y’umutungo bitavugwaho rumwe mu barigize.

Urusengero rwa Ebenezer Rwanda ruri i Giheka rwari rugiye kugurishwa
Urusengero rwa Ebenezer Rwanda ruri i Giheka rwari rugiye kugurishwa

Bamwe mu banyamuryango ba Ebenezer Rwanda bashinja Umuyobozi wabo wahagaritswe, kugurisha imitungo y’iryo torero, by’umwihariko akaba ngo yari agiye kugurisha n’urusengero ruri i Giheka mu Kagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo.

Ibaruwa bamwe mu bagize Ebenezer Rwanda bagera kuri 12 bandikiye ubuyobozi bw’Umurenge wa Kinyinya ku itariki ya 17 Mutarama 2023, barashinja uwari Umuvugizi (Umuyobozi) w’iryo torero, Pasiteri Nkundabandi Jean Damascène, kwigwizaho imitungo y’Itorero.

Bamushinja kandi kubategekesha igitugu, guha abantu ubuyobozi batari abavugabutumwa ahubwo ngo ari abo kumucungira imitungo y’Itorero yagize iye bwite, ndetse no guhohotera (gusambanya) bamwe mu bayoboke b’iryo torero.

Iyo baruwa ikomeza igira riti "Nuko umutungo wose awugira uwe, agura amamodoka, yubakamo amazu, izo kubamo n’iz’ubucuruzi harimo n’igorofa, akurikizaho gushaka kwigarurira abagore n’abakobwa bose bahasengera, utamwemereye agatotezwa."

Ibi birego byatumye Pasiteri Nkundabandi afatwa arafungwa by’igihe gito, nyuma y’aho afunguriwe akaba ngo ashaka kwimika abashumba bashya ba Ebenezer, nk’uko RGB n’abayoboke b’iryo torero babyemeza.

Kigali Today yigeze kuganira na Pasiteri Nkundabandi ku bijyanye n’ibyo aregwa, asubiza ko "ibyo nta nkuru irimo, nta munyamakuru ukora kinyamwuga ukwiye kubimubaza".

Urwego RGB ruvuga ko rushingiye ku Itegeko rirushyiraho ndetse n’Itegeko rigena imikorere n’imitunganyirize by’imiryango ishingiye ku myemerere, rwandikiye Pasiteri Nkundabandi ibaruwa imuhagaharika ku buyobozi bwa Ebenezer Rwanda, ndetse n’inzego zose zigize iryo torero.

Izi nzego zirimo Inteko Rusange, Komite Nyobozi, Urwego Nkemurampaka ndetse n’Urwego rushinzwe kugenzura umutungo.

Ibaruwa ikomeza igira iti "RGB ihagaritse inzego zose z’Itorero Ebenezer Rwanda, ihagaritse (kandi) igikorwa cyo kwimika abashumba b’Itorero cyari giteganyijwe kubera ku Kacyiru ku wa 17/2/2023.

RGB ivuga ko izaganira n’abanyamuryango ba Ebenezer Rwanda, ku gushyiraho abayobozi mu buryo bwubahiriza Amategeko.

Hagati aho Komite Nkemurampaka y’Impuzamiryango ‘Sel et Lumière Ebenezer Rwanda’ isanzwe ibarizwamo ni yo RGB yashinze kuba ireberera iryo torero.

RGB isaba kandi iyo mpuzamiryango Sel et Lumière, gutegura Inama y’abanyamuryango izaganira ku miyoborere yabo hakurikijwe Amategeko.

RGB isaba inzego zayoboraga Ebenezer Rwanda gukora ihererekanya bubasha bitarenze tariki 20/2/2023, kubahiriza iyi myanzuro no kudateza umwuka mubi mu banyamuryango b’iryo torero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

reka mbe avocat du diable: Uriya mupasiteri ntiyari kugurisha urusengero wenyine yari kuba afatanyanyije n’abo bayoborana itorerero. Ni ukureba mu bo bafatanya kuriyobora ntawatambamiye iryo gurisha cyangwa se watanze amakuru mu gihe atari afite imbaraga zo gutambama. Uwo nawe yaba inkingi nziza yo kubakiraho bushyashya.

MUSONERA Alphonse yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Hari abantu bamwe bagiye batangiza amadini, bakibwirako ari nka boutique bishingiye, nyamara bakirengagizako boutique iba ari igishoro cyawe wizaniye ariko idini cyangwa itorero, abakriisto nibo gishoro kandi abantu ni ab’IMANA ntabwo ari ab’umuntu. Bene abo rero baba bishakira ubutumzi n’icyubahiro bakora ibishoboka byose bagacecekesha uwariwe wese uvuze kumutungo akaba umwanzi, ahubwo bakagira agatsiko kabashyigikira cyangwa katazababangamira kumigambi yabo yo kwigwizaho umutungo. Nuko bakigira ibitangaza bakiha ama title akomeye ngo abandi babatinye, ngo bubatse amazina. Nyamara bakirengagizako itorero ari irya KRISTO ariwe ukwiye gushyirwa hejuru kandi we yanicishaga bugufi. Ni bene abo rero usanga baca ibice mubantu n’inyigisho zabo ugasanga ari amacakubiri n’ibindi babeshyeshya abantu ngo ni ibitangaza n’ubuhanuzi kugirango bibonere amafranga. Nigeze kumva ikiganiro na publicité kugitangazamakuru kimwe ngo uwo mu pasiteri wagurishaga urusengero ngo azura abapfuye ndumirwa! Kuko ntabyo nigeze mbona, ahubwo mbona kubivuga harimo n’ubushinyaguzi, kuko ntabakabaye bajya gushyingura. RGB ikwiye gushimirwa cyane, kuko ntijya irebera mugihe ayo macakubiri n’inda mbi bitangiye kubyara amakimbirane no gusenya ubumwe bw’abakristo mw’itorero. Leta ihora iri maso ikabihagarika ishimwe cyane!

NTAKIRUTIMANA Shadrack yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Hari aba pasiteri bagiye batangiza amadini batekereza ko ubwo bayatangije ari nko gushinga boutique ugamije kwiteza imbere, bakiyibagizako boutique iba ari iyawe kuko igishoro aba ari icyawe, ariko idini cyangwa itorero igishoro ni abakristo, kandi abakristo si abawe kuko abantu ni ab’IMANA, noneho KRISTO akaba ariwe muyobozi w’itorero ry’IMANA.
Bene abo bapasiteri rero bagwa mumutego wo kwigwizaho umutungo w’itorero bikungahaza, bakiremereza ngo barubaka amazina babe ibirangirire, bakirengagizako ubwo byitwa umurimo w’IMANA izina rikwiye gushyirwa hejuru ari irya KRISTO. Icyubahiro n’ubukire bashaka rero bituma bayoboza igitugu abantu kugirango bagere kubyo bashaka ntawubavugiyemo, noneho ugerageje kuberekako ataribyo, bagakora ibishoboka ngo bamwikize bakamuhimbira ibibi byose bitanabaho, ariko bagomba kumenyako iyo bigeze aho bizana amakimbirane n’umutekano mucye Leta ntiyabyihanganira kuko ireberera abanyarwanda bose. RGB niyo gushimirwa kuko itangirira hafi rwose kubw’umutekano w’igihugu n’inyungu rusange z’umurimo w’IMANA.

NTAKIRUTIMANA Shadrack yanditse ku itariki ya: 18-02-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka