RGB yagaragaje uburyo demokarasi y’ahandi irwaye
Iyo igihugu gituwe n’umubare munini w’abagore ariko ubuyobozi bukiharirwa n’abagabo, demokarasi ngo iba irwaye, nk’uko Inama nyafurika ku miyoborere yabigaragaje.
Prof Shyaka Anastase, umuyobozi w’Urwego rushinzwe imiyoborere mu Rwanda (RGB), mu nama yari imaze iminsi ibiri ibera mu Rwanda, yagaragaje uburyo demokarasi mu bihugu byinshi ku isi igifite ikibazo gikomeye.

Yagize ati “Kuba ahenshi umubare w’abagore n’abakobwa urenga 50%, ariko muri Politiki n’imiyoborere y’igihugu ntibaboneke, iyo demokarasi ifite igikomere.”
Prof Shyaka yavuze ko kuba u Rwanda rufite umubare munini w’abagore mu Nteko (64%), no mu zindi nzego urushaho kwiyongera, ngo ni intambwe ikomeye yo kugera kuri demokarasi.
Ati "Demokarasi bisobanura ubutegetsi bw’abaturage, bushyirwaho n’abaturage, bugakorera abaturage; ibyo rero ntibyashoboka mu gihe igice kinini cy’abo baturage cyirengagijwe."

Umuryango w’ubumwe bwa Afurika utanga urugero ko mu bihugu bigerageza kugira umubare munini w’abagore mu Nteko nka Senegal, Seychelles na Afurika y’epfo, bageze kuri 40% ugereranije n’abagabo, muri Mozambique, Angola, Uganda bari kuri 35%; muri Amerika ngo bari kuri 18%.
Asoza inama nyafurika ku miyoborere, demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, Umukuru w’Inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mme Donatille Mukabalisa yavuze ko umugore muri politiki ari uburenganzira bwe, ko nta terambere n’umutekano igihugu cyageraho batamuhaye uruhare n’uruhande.
Ibihugu bya Afurika ngo bigiye gusabwa gushyiraho amategeko, ibigo n’ingengo y’imari y’ibikorwa byose byatuma urubyiruko cyane cyane abakobwa bagaragara muri politiki, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’agashami gashinzwe Politiki muri Komisiyo y’Afurika yunze ubumwe, Dr Khabele Matlosa.
Ohereza igitekerezo
|
icyo kibazo iwacu twe twarakirenze pe, abagore turabafite mu nzego nyinshi kandi berekanye ko bashoboye bityo turagira inama abandi ngo nabo bagenze nkatwe