RGB irasabira abaturage ijambo mu itegurwa ry’imihigo
Umuryango Never Again-Rwanda n’Urwego rushinzwe imiyoborere (RGB), barasabira abaturage guhabwa igihe gihagije cyo gutanga ibitekerezo mu gutegura imihigo.

Ubushakashatsi bwiswe ’Citizen Report’ bwa RGB bwakozwe mu mwaka ushize wa 2017, bugaragaza ko igipimo cy’abaturage batanga ibitekerezo mu itegurwa ry’imihigo kiri hasi ya 50%.
Kuva muri uwo mwaka kugeza ubu, Never Again-Rwanda nayo yahise ikora inyigo ishaka kumenya impamvu abaturage benshi badahabwa ijambo mu itegurwa ry’imihigo.
Umuyobozi wa gahunda z’Umuryango ’Never Again’, Eric Mahoro avuga ko basanze abayobozi mu nzego z’ibanze ubwabo bategura imihigo mu buryo bwa hutihuti, bakabura umwanya wo kugisha inama abaturage.
Agira ati "Abayobozi baba bafite igitutu cyo gukora mu buryo bwihuse, bakabura umwanya uhagije wo kubaza abaturage ibyo batekereza.
"Ingaruka zikurikiraho ni uko iyo abaturage batagishijwe inama, ibikorwa bahawe ntabwo babigira ibyabo. Ufashe nk’urugero rw’umuhigo wo gushyiraho amavomo y’amazi, ntabwo bazagira uruhare mu kuwushyira mu bikorwa."
Bamwe mu baturage baganiriye na Kigali today bashimangira ko nta gitekerezo cyerekeye itegurwa ry’imihigo bajya batanga, ahubwo ngo babona abayobozi babereka ibyamaze guhigwa cyangwa gukorwa.

Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri RGB, Dr Felicien Usengumukiza avuga ko hari igihombo kinini cy’ibyangirika kubera ko byashyizweho bitabajijwe abaturage, nyamara ari bo bashinzwe kubicunga.
Ati "Uretse igihombo cy’ibintu, hari n’igihombo cy’iyo serivisi itaba yatanzwe yo kuganira n’abaturage ku bibakorerwa, kuko iyi serivisi ari imwe mu mahame y’imiyoborere dutsimbarayeho."
Never Again na RGB bakomeza basaba abayobozi cyane cyane abagize Inama njyanama gufatanya na Komite nyobozi bakegera abaturage, kandi ibitekerezo byatanzwe n’abo baturage bikaba ari byo bishyirwa mu bikorwa.
Mu mbogamizi zagaragajwe mu nama yahuje inzego za Leta n’imiryango yigenga kuri uyu wa kabiri, hari ikibazo cyo kubura amikoro yafasha abayobozi kugera ku baturage no kubaha umwanya uhagije.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyo rwose abaturage baba bakwiye kugira uruhare mu bibakorerwa no mu itegurwa ry’imihigo! Gusa nka hano muri Nyarugenge birakorwa kdi cyane n’uriya muhanda muvuga abaturage barasobanuriwe bihagije kuko habaye inama zirenze imwe zo kubabwira ibyiza byawo ahubwo namwe abanyamakuru mukwiye gutara amakuru ku mpande zose! Sinzi niba uguye ku muturage udakunda kwitabira gahunda za Leta niba atitabira inama se izo gahunda yazibwirwa n’iki??
Rwose birakwiye ko natwe twagieicyo tuvuga kubigomba kutugeraho byabangombwa tubikurikirana nubundi barahomba the bakatuzamuriraho imisoro NGO bazibe icyuho ukagirango nitwe twateje igihombo
Ariko, Nturiye uriya muhanda, ukimanuka APACOPE...
Nitabiriye ibiganiro byo kutwumvisha iyi gahunda surtout k n’agaciro ku butaka bwacu kazamuka.