RGB iranenga abatanga serivisi babwira nabi ababagana

Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwagejeje ku Nteko Ishinga Amategeko Raporo y’umwaka wa 2021/2022 ivuga ko abakozi mu nzego z’ibanze badafata neza ababagana, harimo no kubabwira nabi.

Umuyobozi Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi, yasomeye iyo raporo Abadepite n’Abasenateri kuri uyu wa Gatatu, ikaba ivuga ko mu turere twa Gakenke na Nyabihu ari ho abakozi baza imbere mu kubwira neza abaturage.

Dr Kaitesi avuga ko muri utwo turere urugero rw’ababwira nabi ababagana rubarirwa hagati ya 30%-49%, ariko mu tundi turere ho kuvuga nabi kw’abakozi n’abayobozi ngo biri hejuru ya 52% nk’impuzandengo, n’ubwo hari uturere turengeje igipimo cya 75%.

Abayobozi muri RGB basobanuye ibikubiye muri raporo
Abayobozi muri RGB basobanuye ibikubiye muri raporo

Dr Kaitesi ati "Kubwira nabi abashaka serivisi ni imwe mu nzitizi zibabaje cyane ba Nyakubahwa dukwiye gufatanya tukaganira n’Abanyarwanda, kuko Umunyarwanda ufite agaciro ntakwiriye kubwirwa nabi."

Umuturage witwa Kamanzi utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko n’aho abakozi ba Leta bagerageza kuvuga neza cyangwa gusekera ababagana, ngo babikorana uburyarya.

Ati "Umuturage ntabwo bamwakira bishimye, ntabwo bakubwira neza, n’ababivuga babivugana uburyarya kubera iyi gahunda yitwa ’Umuturage ku Isonga’, amubwira neza ariko hashira igihe agatangira kuvuga nabi."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro, Emmanuel Mugisha, avuga ko ababwira nabi ababagana, biterwa n’imiterere yihariye ya buri muntu, ariko ko atabishyira muri rusange.

Uretse kuvuga nabi, RGB ivuga ko abaturage banayibwiye ko kutaboneka kw’abayobozi n’abakozi mu nzego z’ibanze ari indi mbogamizi ibakomereye.

Bamwe mu bayobozi b'Inteko Ishinga Amategeko ubwo bagezwagaho raporo
Bamwe mu bayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko ubwo bagezwagaho raporo

Ubu bushakashatsi bwa RGB ku buryo Abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye(CRC 2022), bwakusanyije ibitekerezo by’abantu hashingiwe ku nkingi eshatu ari zo Imiyoborere, Imibereho y’Abaturage n’Ubukungu.

RGB ivuga ko muri uyu mwaka abaturage bishimiye imiyoborere n’imitangire ya serivisi mu nzego zibegereye ku rugero rwa 76.1% bivuye kuri 74.1% muri CRC ya 2021.

Muri uyu mwaka Akarere ka Rusizi ni ko kaje imbere n’amanota 81.5%, hagakurikiraho Gakenke na Gatsibo, hagaheruka uturere twa Burera, Nyagatare na Nyamagabe(gafite amanota 68.1%).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka