RGB ihamya ko imiyoborere myiza ari imibereho myiza y’abaturage
Ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere (RGB) gihamya ko imiyoborere myiza ijyana n’imibereho myiza y’abaturage aho abaturage bagera ku iterambere rirambye babana neza.
Tariki 12/02/2013, ubwo RGB yasuraga ibikorwa bitandukanye byo mu karere ka Burera bigaragaraza imiyoborere myiza, Rubirika Antoine, umuyobozi muri icyo kigo, yatangaje ko imiyoborere myiza igaragarira mu baturage ndetse n’ibikorwa bibakorerwa.
Uko abantu baba bakeye, uko abana biga, uko abantu bivuza, ibyo Leta igeza ku baturage, ibyo abaturage bikorera, ibyo abafatanyabikorwa bandi bakora kugira ngo abaturage bamererwe neza, nibyo bigaragaza imiyoborere myiza; nk’uko Rubirika abisobanura.
Agira ati “Muri make imiyoborere myiza ni ukuvuga imibereho myiza y’abaturage…iyo abaturage bashonje ntabwo baba bayobowe neza. Iyo abaturage bambaye ubusa badashobora kwivuza, barwaje abana, ntabwo baba bafite imiyoborere myiza.”
Akomeza avuga ko ariyo mpamvu abayobozi batandukanye bafite inshingo yo kugira ngo barebe ko abaturage bagera kuri iyo miyoborere myiza. Abaturage bakagishwa inama ku bibakorerwa byose.
Agira ati “Ntabwo rero imiyoborere ari ugufata umuturege neza gusa, umubwira neza, ahubwo ugomba no kumufasha kugira ngo yigeze ku iterambere no ku mibere ho myiza.”
Rubirika yongeraho ko imiyoborere myiza ari ukugira igihugu kigendera ku mategeko, abaturage bakayubahiriza ndetse n’abayobozi bakayubahiriza kuko nta numwe uba uri hejuru y’amategeko.
Akomeza avuga ko kandi iyo abaturage batekanye baba bayobowe neza. Ahari ubuyobozi bubi nta mutekano uba uhari k’uko abisobanura.

Mu biganiro Rubirika n’itsinda yari ayoboye bagiranye ibiganiro n’abaturage bo mu murenge wa Kivuye, abaturage batandukanye bagejeje ku buyobozi ibibazo bafite. Bimwe byabonewe ibisubizo ibindi ubuyobozi bw’akarere ka Burera bukaba bwemeye ko mu gihe kidatinze bizabonerwa ibisubizo.
Rubirika yabwiye Abanyabukivuye ko imiyoborere myiza ijyana n’ubutabera. Iyo umuturage agize akarengane akabura umuntu umwitaho nta miyoborere myiza iba ihari.
Abanyakivuye basabwe kujya begera inzu zishinzwe kugira inama abaturage mu bijyanye n’amategeko (MAJ), kugira ngo ibafashe mu gihe bahuye n’ikibazo bumva bashaka kujyana mu nkiko.
Ukwezi kw’imiyoborere myiza kwashyizweho kugira ngo hibutswe uko Abanyarwanda bakwiye kuba babana, bayobowe, uko bakwiye kuba batanga ibitekerezo ndetse n’uko bakwiye kuba bitwara hamwe n’abayobozi babo. Uk’uyu mwaka kwatangiye tariki 22/01/2013.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|