RFL ishobora kugabanya ibiciro

Ubuyobozi bwa Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL), butangaza ko mu minsi iri imbere buzagabanya ibiciro bisabwa ku bakenera izo serivisi, kugira ngo zirusheho kugera kuri benshi.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa
Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa, abitangaje mu gihe iki kigo kirimo gukora ubukangurambaga mu Ntara y’Iburengerazuba, mu gushishikariza Abanyarwanda kumenya serivisi gitanga no kumenya uburyo ibimenyetso gihabwa kibibika.

Dr. Charles Karangwa avuga ko kubera ikoranabuhanga iki kigo kirimo gukoresha, gitanga serivisi zizewe kandi zidashobora kwibwa no gukorerwamo amakosa, kubera zibikwa ku mutekano uri hejuru.

Agira ati “Niba hari ahantu muri iki gihugu habikwa ibintu hizewe kandi ku mutekano uri hejuru ni iwacu, kuko ibizami bizanwa ari bitatu (3) kimwe gikoreshwa ibindi bibiri bikabikwa ahantu harinzwe, umuntu wemerewe kuhagera agomba gupimwa hakoreshejwe ijisho, kandi nabwo hari kamera zihacunga.”

Akomeza avuga ko n’ubwo batanga servisi ziri ku rwego ruri hejuru, nyinshi ziri ku giciro kiri hejuru ariko icyifuzo cya Leta nk’umufatanyabikorwa, ari ukugabanya ibiciro kugira ngo buri muturage ukigannye ahabwe serivisi inoze kandi ituma abona ubutabera.

Agira ati “Ibikoresho dukoresha bituruka hanze kandi ibiciro bigenda bizamuka, gusa icyifuzo ni uko ibiciro bimanuka, kandi hari ibizamanuka kugera kuri 60%, gusa hari ibiciro tutajya munsi kugira ngo ikigo gikomeze gukora.”

Uyu muyobozi avuga ko serivisi zitangirwa muri RFL ubu zirimo gukenerwa n’amahanga, kubera ikoranabuhanga n’ibikoresho iki kigo kirimo gukoresha, atanga ingero nk’izikunzwe zirimo serivisi y’uturemangingo ndangasano, kureba inyandiko mpimbano, gupima ibitero by’ikoranabuhanga, kumenya abantu bahishe amakuru muri mudasobwa na Telephone, kabone n’iyo byaba byarapfuye.”

Dr. Karangwa akomeza avuga ko nyuma ya serivisi basanganywe, ubu hiyongereyeho serivisi yo gupima abantu bapfuye n’igihe bamaze bapfuye, serivisi itari isanzwe izafasha kumenya imibiri y’abantu bapfuye ijya iboneka ikibazwaho.

Bamwe mu Banyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge basanzwe bashinzwe irangamimerere, basaba iki kigo ko kitareba uko gishyiraho ikizami ndangasano ku bantu bagiye gushyingiranwa, kugira ngo hirindwe ko abantu bafitanye isano bashyingirwa. Icyakora zimwe mu mbogamizi zigaragazwa n’uko iyi serivisi buri wese atashobora kuyigondera bikaba byagira uwo bibangamira.

RFL kuva yatangira gukora neza muri 2018, imaze kwakira amadosiye ibihumbi 30.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka