Restoration Church ishyigikiye ifungwa ry’insengero zitujuje ibyangombwa

Pasiteri Matabaro Jonas uhagarariye itorero Restoration Church mu Karere ka Musanze, yatangaje ko ashyigikiye icyemezo Leta yafashe cyo gufunga insengero zitujuje ibisabwa, ngo kuko byatumye zikanguka zikihutira kubyuzuza.

Abayobozi b'amadini n'amatorero bitabiriye iyi nama
Abayobozi b’amadini n’amatorero bitabiriye iyi nama

Yabitangarije mu nama yahuje abayobozi b’Intara y’Amajyaruguru hamwe n’abahagarariye amatorero n’amadini ayikoreramo, yabaye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 13 Werurwe 2018.

Muri iyi nama hagaragajwe ko mu nsengero 2194 zikorera muri iyi Ntara, izigera kuri 775 zitujuje ibyangombwa zikaba zigomba guhita zifungwa by’agateganyo.

Pasiteri Matabaro yagize ati” Ibi Leta ikoze nta mugambi mubi idufitiye. Turayishima kuko iki gikorwa gifite umugambi mwiza kituzaniye.”

Akomeza agira ati” Ibi byatumye dukanguka turakora, kuko nkanjye idini nyobora riri hano mu Mujyi wa Musanze urusengero nta kigega cy’amazi rwagiraga imvura yagwaga amazi akangiza”.

Matabaro anasaba ko abakirisitu bahuje ukwemera bafite insengero zujuje ibyangombwa, bakwiye gufasha bagenzi babo bafite insengero zafunzwe bakuzuza ibisabwa vuba, kugira ngo hirinde ko abakirisitu bahungabana babuze aho basengera.

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi JMV, yashimiye abanyamadini n’amatorero ku ruhare badahwema gufatanya na Leta, mu guteza imbere imibereho y’abaturage.

Guverineri Gatabazi JMV ashimira uruhare rw'amadini mu iterambere ry'igihugu akanabasaba guca akajagari
Guverineri Gatabazi JMV ashimira uruhare rw’amadini mu iterambere ry’igihugu akanabasaba guca akajagari

Yaboneyeho kugaya insengero zituzuza ibyangombwa ndetse n’izirangwa n’umwanda, avuga ko ubusanzwe zakagombye kuba ahantu abantu bajya bakahabona ubuzima.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’abayobozi b’ingabo na Police mu Ntara y’Amajyaruguru, ndetse n’abayobozi b’uturere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Najye ndumuchristo ibyo reta ikora imfuga insengero zitujuje ibyangobwa ndabishyigikiye.Mwabonyehe amu pastor utinyuka akagura imodoka ihenze ataragura nikibanza cyo kubakamwo urusengero

Alias bf yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Kugeza ubu ntamunyarwanda uragwa murusengero ahubwo mutubari nahandi.Leta nishake uburyo yabonamo inyungu ireke dusenge.

Francis IYAKAREMYE yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Wowe uvuga ngo ntabaragwa mu nsengero ibyo uvuga ntubizi cyakora byashoboka ko ntawuragwa aho usengera. Leta ntikwiye gutegereza ko abanyarwanda bagwa mu nsengero ngo ibone kubatabara. Ifite mu nshinga guharanira imibereho myiza y’abaturagihugu ninabyo irigukora turayishima. Aka kajagari ninako gatera ubwescro bakiba abaturage bakiri mu bujiji bigatuma bshora mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bikagaruka ku gufashwa na leta. Muri make abantu mutarasobanukirwa ububi bw’idini mugende gake kdi mukore ubushakashatsi muzasanga ntaho bihuriye n’imana si umushinga w’imana ni business y’abantu

Masabo yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Nyamara abanyarwanda baca umugani ngo inkoni ikubise mukeba uyirenza urugo. Hagombye kuba harabaye kumenyeshwa ibigomba guhinduka mbere yuko bafungirwa insengero. Ntabwo Imana ikeneye ko bayisengera muri za Katedarari. Isi yose n’u Rwanda rurimo ni urusengero. Yesu ntiyagiraga urusengero, yabwiririzaga ku misozi, mu bibaya no ku nkengero z’ibiyaga. Ndumva ko hariho nagahunda yo gusaba ababwiriza butumwa kugira impamyabushobozi za Kaminuza. Kuvuga ubutumwa ni umuhamagaro, Imana ihamagara uwishatse ititaye kuri diplome. Yesu yabigaragaje ahamagara abarobyi abagira abigishwa be binkoramutima. Hari igihe abategetsi b’isi bakora ibyo Imana itabatumye.Imana iri hejuru ya twese. Nebukadinezari, Herode, Idia Amin Dada, Jean-Baptiste Bagaza, etc, bashatse gukora munkokora imigambi y’Imana irabavuguruza kuko ari yo ishyiraho abategetsi ikanabavanaho. Abo babuze aho basengera nibasengera mu ngo zabo bazitwa ko barimo kugira inama zo kugambanira igihugu, babakubite muri prison ubuzima bwa bo bwose. Nyamara ibi biracurera akarengane. Birabe ibyuya ntibibe amaraso!!

Placide Ntamwete yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

Umuhamaaro uvuga mu by’ukuri ni inyota y’ubukire n’irari ry’amafaranga mushaka mu cya cumi mwongeraho n’ibindi ntavuze. Ngaho ngo basenge ninjoro mu byumba aho musamanyiriza abo mumaze kujunjika. Ahaa. Ahubwo Leta yatinze kubahagurukira.

Bavuga yanditse ku itariki ya: 14-03-2018  →  Musubize

Nubwo Pastors benshi barimo gusakuza bavuga ko Insengero zihindura imitima y’abantu,ntabwo aribyo.Ingero ni nyinshi.Muli 1994,mu Rwanda hali Abakristu hafi 100%.Nyamara ntibyabujije Genocide.Abayobozi bose b’u Rwanda muli 1994,bali Abakristu.Nyamara hafi ya bose,bakoze Genocide.Ni nako byari bimeze muli 1959,nyamara abakristu b’abahutu bishe abakristu b’abatutsi,cyangwa barabatwikira.Reba ukuntu Ubusambanyi bweze kandi bukorwa n’abakristu.
Reba Abapadiri ibihumbi n’ibihumbi bashinjwa ubusambanyi ku buryo Paapa Francis yagombye gusaba imbabazi.Ntabwo amadini ahindura abantu.Ahubwo usanga abereyeho kwishakira Umugati binyuze ku Cyacumi.Mu gihe YESU yasabye abakristu nyakuri gukora umurimo w’imana ku buntu (Matayo 10:8),nkuko we n’abigishwa be babigenzaga.

Kagare yanditse ku itariki ya: 13-03-2018  →  Musubize

For many years religions have been used as the best tools for colonialism and imperialism. Ensuring social order is government’s prerogative. People must avoid being ideologically disoriented. Rwandans knew God even before religions did. Those who are opposing government programs aimed at restoring order and security should be dealt with accordingly.

semajeri yanditse ku itariki ya: 15-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka