Repubulika ya Czech n’u Rwanda baraganira ku mubano mu bya gisirikare
Umukuru w’Ingabo za Repubulika ya Czech, Gen. Josef Becvar yaje kuganira na bagenzi be b’u Rwanda uko bakongera umubano ushingiye ku mahugurwa.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Kamena 2016, ari na wo munsi wa mbere w’uruzinduko rwe mu Rwanda n’itsinda ry’abasirikare bakuru ba Czech, Gen Becvar yagiranye ibiganiro na Ministiri w’Ingabo Gen James Kabarebe n’Umugaba Mukuru w’iIgabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Lt Col Rene Ngendahimana, yasobanuriye itangazamakuru ko Umukuru w’Ingabo za Czech yaje kurebera hamwe na bagenzi be b’u Rwanda uburyo umubano ushingiye ku mahugurwa wakwiyongera.

Yagize ati "Twari dusanzwe twarasinyanye amasezerano y’ubufatanye kuva mu mwaka wa 2009, ariko nk’uko isi igenda ihinduka, dusanga hakenewe amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga rigezweho.”
Uhagarariye inyungu za Czech mu Rwanda, Umunyarwanda Jean Malik Kalima, yavuze ko ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byombi, buzahesha u Rwanda ubunararibonye bwa Czech mu kubungabunga amahoro, mu gihe ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye (UN).

Yavuze kandi ko Repubulika ya Czech izahugura Ingabo z’u Rwanda mu ikoreshwa ry’ibikoresho bya gisirikare.
Usibye ibijyanye n’igisirikare, Repubulika ya Czech ngo irateganya gukorana n’u Rwanda mu guteza imbere ubuvuzi, ubuhinzi, ingufu z’amashanyarazi n’ibijyanye n’inganda, cyane cyane izikora imodoka n’indege.
Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, abakuru b’Ingabo za Czech barateganya no kwitabira ibirori byo gusoza amahugurwa y’abasirikare bakuru b’u Rwanda arimo kubera i Musanze.

Uru ruzinduko rw’Ingabo za Czech i Musanze ruraza kuziha igitekerezo cy’uburyo Ingabo z’u Rwanda zihagaze mu bumenyi, kugira ngo hamenyekane neza ibyakongerwa mu masezerano y’ibihugu byombi, nk’uko byashimangiwe na Lt Col Ngendahimana.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibakorane neza isi yabaye nabi