Remera: Ikibazo cy’imihanda mibi gituma abaturage batagira ubuhahirane
Abaturage bo mu murenge wa Remera, mu karere ka Musanze bavuga ko imihanda yaho imeze nabi kandi nta modoka ibasha kubageraho ngo ibageze mu yindi mirenge ndetse n’ibonetse nta bushobozi iba ifite bwo gutwara abifuza kujyana nayo.
Abaturage batuye muri uyu murenge wa Remera bakunze gukora urugendo bajya i Musanze aho bagenda ibirometero bitari munsi ya 16 kuko ariho bajya guhahira, iyo batabonye imodoka ibatwara bagenda n’amaguru bakagaruka bikoreye imizigo iremereye bigatuma bagira ingaruka z’ubuzima bwabo.
Ntahomagaze Baritazal utuye mu murenge wa Remera mu kagari ka Murandi agira ati “ njye mva hano nkajya guhaha mu mujyi wa Musanze nkagerayo nkoze ibirometero 16, nza nikoreye ibiro 30 nkagera mu rugo nagagaye, amaguru yabyimbye bigasaba ko banshyuhiriza amazi nkikanda ku buryo umunsi ukurikira ntacyo nakora”.
Mukeshimana we avuga ko ibicuruzwa byamaze guhenda cyane nyuma y’uko bisi za Onatracom zihagarikiye ingendo zakoraga muri uyu murenge.
Ati “mbere twaguraga ibirayi ku mafaranga ijana, nyuma yo kubura bisi za Onatracom ubu biri hagati y’amafaranga 180 na 200, ibi nibyo tubashije kuvuga ariko n’ibindi bicuruzwa byose byarazumutse”.

Hakizimana Dieudonné ucururiza mu gasantire ka Murandi hafi y’umurenge wa Remera mu birometero bisaga 17 uvuye mu mujyi wa Musanze atangaza ko kubura imihanda bituma bagira igihombo kinini kuko imodoka imwe iza muri ako gace idashobora kubahahira ngo ibahaze. Ibi bituma bafata igihe kinini ngo babashe kuzana ibicuruzwa byabo babigeze mu maduka.
“kugira ngo ubashe kugeza ibicuruzwa byawe hano bisaba ko uba wavuganye n’umushoferi hakiri kare kugira ngo agusigire umwanya uhagije, iyo usanze imyanya yashize bisaba ko ubitsa ibyo waguze aho wabiguze ukazabitwara ku munsi ukurikira, bivuze ko uba ukoze urugendo inshuro ebyiri”- Hakizimana Dieudonné.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Remera, Nsengiyumva Telesphore, atangaza ko iki kibazo kizwi ariko ko kirenze ubushobozi bw’umurenge bakaba barakoze ubuvugizi bizeye ko mu gihe cya vuba bishobora kuba byakemutse.
Abaturage bavuga ko bisi ya Onatracom yakoreraga muri uwo murenge yaje guhagarara kubera ikibazo cy’imihanda mibi ndetse nayo ikaba yari imaze gusaza cyakora bafite ikizere cy’uko imodoka zishobora kuboneka kuko ubu ikibazo cy’imihanda kirimo gukemurwa.
Umurenge wa Remera utuwe n’abaturage basaga ibihumbi 19 benshi batunzwe n’ubuhinzi, ubworozi n’uburobyi bukorerwa mu kiyaga cya Ruhondo. Aka gace kagizwe n’imisozi miremire, abaturage baho bakaba bibanda ku gihingwa cy’ibigori, ibishyimbo n’ibijumba ndetse n’ubworozi bw’inka n’ingurube.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|