Remera: Igorofa y’ubucuruzi yari ifashwe n’umuriro habura gato
Igorofa y’ubucuruzi y’uwitwa Eulade Hakizimana uzwi ku izina rya “Mironko,” iherereye i Remera ku Gisimenti yari ifashwe n’inkongi y’umuriro ariko ku bw’amahirwe abatabazi bari hafi bahagoboka inkongi itarakomera.
Iyo nzu ikoreramo ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye, yafashwe n’inkongi ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki 16/02/2012, ubwo kimwe mu cyumba cyo muri etage ya nyuma cyarimo gutunganywa mu rwego rwo guhindurwamo Studio y’umushinga Search for Common Ground.

Imbarutso y’iyi nkongi yafashe icyo cyumba cyonyine, ni igishashi cy’imashini isudira cyatarukiye kuri rumwe mu nzugi za studio ziba zipfukishijwe matela.
Umwe mu basudiraga kuri iyi nzu avuga ko yasudiriraga hafi y’ahari za matela, nibwo ibishashi byatangiraga gusimbukira mu bice bya matela icyumba kiba gifashwe gityo.
Abari hafi aho bahise bitabaza amazi yari mu ngunguru yari aho, ku buryo imodoka ya Polisi izimya umuriro yahageze inkongi yazimijwe.

Ushinzwe iyi nzu (manager) yatangarije abanyamakuru ko nta kibazo iyo nkongi izateza ku masezerano bari basanzwe bafitanye na Search for Common Ground ariko bazakurikirana ubwishingizi.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Indacyenga yishwe n’umututizi sha... Ariko kuva umwaka watangira mu rwanda hahiye amazu angahe? Nyagatare, Kigali, Huye... Ahaaaaaa nzaba mbarirwa daa