Remera: Bashyizeho irondo ry’isuku

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Remera mu Karere ka Gasabo burakangurira abaturage kugira isuku umuco umwanda ukaba amateka.

Byavuzwe nyuma y’umuganda wo gukora isuku abatuye uwu murenge bazindukiyemo kuri uwu wa 23 Mutarama 2016, bigasozwa n’ibiganiro byahuje abayobozi n’abaturage bahagarariye abandi ndetse n’abanyamakuru.

Batangije gahunda ya "Smart Village Program" mu rwego rwo kwimakaza isuku.
Batangije gahunda ya "Smart Village Program" mu rwego rwo kwimakaza isuku.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Nsabimana Vedaste, avuga ko kwita ku isuku ari inshingano ya buri wese kandi buri munsi.

Agira ati “Ibikorwa bijyanye no kubungabunga isuku ni uguhozaho kuko ushobora kunyura ahantu hameze neza wahagaruka mu kanya ugasanga birahindutse kuko hari bamwe mu baturage bataracika ku muco wo kumena ibishingwe aho babonye”.

Akomeza avuga ko ibi ariko bidateye ubwoba kuko ngo hashyizweho irondo ry’isuku mu tugari twose mu rwego rwo kubikosora kandi ngo birimo kugenda neza kuko uwu murenge uheruka kuba uwa mbere mu isuku mu karere ka Gasabo mu mwaka ushize uranabihemberwa.

Mu muganda w'isuku bakanguriye abaturage kurandura umwanda ugasigara ari amateka.
Mu muganda w’isuku bakanguriye abaturage kurandura umwanda ugasigara ari amateka.

Umwe mu baturage bari bitabiriye iki gikorwa, Mukansanga Sofia, avuga ko isuku ibafitiye akamaro kuko ibarinda ibiza.

Ati “Iki gikorwa kiradushimisha cyane kuko duhuriza hamwe imbaraga tukarwanya ibi bidendezi by’amazi n’ibihuru kuko ari byo byihishamo imibu itera malariya ikunze kutwibasira ndetse n’abana bacu”.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage mu Karere ka Gasabo, Nyirabahire Languida, yibukije abaturage ko isuku ari ngombwa ahantu hose.

Nyirabahire ati “Isuku reka tuyigire umuco haba aho dutuye, ku mubiri, mu bifungurwa n’ibinyobwa, tukanakeburana nk’abaturanyi aho umwe yaba yateshutse, bityo buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Rukiri I ashyikirizwa igihembo cy'ubudashyikirwa ku isuku.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rukiri I ashyikirizwa igihembo cy’ubudashyikirwa ku isuku.

Iki gikorwa cy’umuganda cyahuriranye no gutangiza gahunda ya "Smart Village Program", aho ku bufatanye na sosiyete COPED ishinzwe isuku mu Murenge wa Remera, hagiye kubaho ibikorwa by’isuku bihoraho kandi bikurikiranwa ku buryo ngo umurenge wose uzaba "smart".

Mu gusoza hahembwe akagari kahize utundi mu isuku ari ko ka Rukiri I, kahawe igikombe n’ibindi bihembo ndetse n’abaturage bahize abandi muri buri kagari barahembwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo rwose nyuma yokwegukana umwanya wambere mumihigo y’ isuku n’ umutekano ubu biragaragara ko ubuyobozi bwashyizemo imbaraga byumwihariko muduce dutuye muburyo bwubucucuke. turashimira ubuyobozi n’ abaturage bumurenge wa Remera kubwumusanzu bagaragaza muguharanira kugira umujyi ukeye kurusha indi muri afurika.
Remera ad in altum !!!!!!!

Nduwayezu Jean Claude yanditse ku itariki ya: 25-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka