Remera: Abanyamuryango ba FPR bishimiye isabukuru y’imyaka 25 imaze ivutse

Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu tugari tune tugize umurenge wa Remera mu karere ka Gatsibo, tariki 07/11/2012, bizihije isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze uvutse. Ku rwego rw’igihugu isabukuru izizihizwa tariki 15/12/2012.

Muri uyu muhango waranzwe n’ibyishimo birimo no gucinya akadiho abanyamuryango banishimiye ibyiza umaze kubagezaho mu mibereho myiza, imiyoborere myiza, umutekano n’ibindi bijyanye no kwiteza imbere.

Mukaniyonzima Esperence umunyamuryango wa FPR-Inkotanyi utuye mu kagari ka Rurenge, yemeza ko FPR-Inkotanyi yabagejeje kuri byinshi birimo kumutoza kugira urukundo, kumworoza inka nawe yoroza undi nawe yoroza abandi.

Urubyiruko rw'abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi rucinya akadiho.
Urubyiruko rw’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi rucinya akadiho.

Kagame Alex ukuriye FPR-Inkotanyi mu murenge wa Remera avuga ko abanyamuryango bamaze gusobanukirwa inkingi enye za Guverinoma kandi ko buri wese aba agamije gukora yiteza imbere anateza imbere igihugu.

Yakomeje avuga ko umuryango wagize byinshi ugeza ku baturage birimo girinka munyarwanda, uburezi kuri buri wese kandi ko abamaze kwifasha nabo bagomba gufasha abandi.

Bamwe mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya FPR mu murenge wa Remera, akarere ka Gatsibo.
Bamwe mu bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru ya FPR mu murenge wa Remera, akarere ka Gatsibo.

Yashoje avuga ko icyizere kikiri cyose kugukomeza kwiteza imbere kubera intore izirusha intambwe Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame urangaje izindi imbere kandi ufite gahunda nziza aganishamo Abanyarwanda.

Umuryango FPR-Inkotanyi wavutse mu mwaka wa 1987 ufite intego yo kubohora u Rwanda n’Abanyarwanda bari baraboshywe n’ingoyi y’ubutegetsi bubi bwaranze u Rwanda mbere ya Leta y’Ubumwe bw’Abanyarwanmda.

Benjamin Nyandwi

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka