REMA na AIMS byatanze impamyabumenyi ku bize gusesengura amakuru y’impinduka z’ibihe

Ikigo gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA) hamwe na Kaminuza Nyafurika yigisha Imibare(AIMS), byahaye impamyabumenyi (Certificates) abakozi 50 b’inzego zitandukanye, bazajya batanga raporo mpuzamahanga ku bijyanye n’impinduka z’ibihe.

Abakozi b'ibigo bitandukanye bahawe impamyabumenyi ku mpinduka z'ibihe, bari kumwe n'abayobozi ba REMA na AIMS
Abakozi b’ibigo bitandukanye bahawe impamyabumenyi ku mpinduka z’ibihe, bari kumwe n’abayobozi ba REMA na AIMS

Aba bakozi barimo abakorera inzego za Leta, iz’abikorera n’Imiryango yigenga, bari bamaze amezi icyenda biga porogaramu za mudasobwa zizabafasha kwegeranya amakuru y’uko ibihe(climate) byagiye bigenda mu myaka myinshi ishize.

Aya masomo kandi yari agamije kumenya kubara imyuka yoherezwa mu kirere, igatera imihindagurikire y’ibihe ikomotse ku bwikorezi n’ingufu bikoresha ibikomoka kuri peteroli cyangwa ku buhinzi n’ubworozi.

Kaminuza ya AIMS, ibifashijwemo na REMA, izajya yigisha abakorera inzego zitandukanye mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere, gahunda yitwa ’Evidence-Based Climate Reporting Initiative(ECRI)’ igamije kubara no guteganya ibipimo by’ahazaza ku mpinduka z’ikirere n’imyuka ihumanya.

Umukozi muri Minisiteri y’Ibidukikije witwa Ndayisaba Cyprien, avuga ko muri porogaramu za mudasobwa bize harimo iya Excel n’ibyitwa Linux na Piton bishobora kubafasha kwegerenya no gusesengura amakuru y’ihindagurika ry’ikirere rya buri kanya mu myaka ishobora kurenga ijana.

Ndayisaba Cyprien ukorera Minisiteri y'Ibidukikije na Dukuze Marie Dalie ukorera REMA (bari hagati bambaye ingofero) ni bamwe mu bari bamaze amezi 9 biga kubara no gusesengura amakuru y'impinduka z'ibihe n'imyuka ihumanya
Ndayisaba Cyprien ukorera Minisiteri y’Ibidukikije na Dukuze Marie Dalie ukorera REMA (bari hagati bambaye ingofero) ni bamwe mu bari bamaze amezi 9 biga kubara no gusesengura amakuru y’impinduka z’ibihe n’imyuka ihumanya

Ndayisaba agira ati "Ibyo ni byo bituma tuvuga ko dukurikije ayo makuru dufite yo mu myaka yashize, biragaragara ko mu myaka nka 30 cyangwa 50 iri imbere bizaba biteye gutya."

Umukozi wa REMA witwa Dukuze Marie Dalie na we wahuguwe, avuga ko mu myitozo bakoze hari uwagaragaje ko Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kigomba kwita ku kugabanya imyuka ihumanya iterwa n’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu bwikorezi.

Raporo zizajya zitangwa n’aba bakozi zizashyikirizwa inzego z’Igihugu n’imiryango mpuzamahanga, kugira ngo bifatanye gushyira mu bikorwa amasezerano u Rwanda rwagiye rushyiraho umukono, harimo aya Paris agamije kugabanya imyuka ihumanya.

REMA ivuga ko abahuguwe bazajya begeranya banasesengure amakuru ku mpinduka z’ibihe, bahereye ku nkangu, imyuzure, amapfa n’ibindi biza byagiye bitera u Rwanda bigahitana ubuzima bw’abantu, amatungo n’ibintu bikangirika.

Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA
Faustin Munyazikwiye, Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA

Umuyobozi Mukuru wungirije wa REMA, Faustin Munyazikwiye, agira ati "Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko mu myaka 30 ishize hiyongereyeho degere celsius 1.7, abenshi muribuka imyuzure n’inkangu twagize mu kwezi kwa Gicurasi 2023 bigahitana abantu 135 cyane cyane mu Burengerazuba n’Amajyaruguru."

Prof. Dr. Sam Yala uyobora AIMS mu Rwanda
Prof. Dr. Sam Yala uyobora AIMS mu Rwanda

Perezida wa AIMS mu Rwanda, Prof Sam Yala, avuga ko kugira ngo umuntu akore raporo ku mpinduka z’ibihe n’uburyo imyuka iteza ubushyuhe ku Isi yagiye yiyongera cyangwa igabanuka, bisaba imibare yo ku rwego rw’ikirenga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka