REG yahombye arenga Miliyari 1.8Frw

Ubwo yitabaga Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’igihugu (PAC), Ikigo cy’Igihugu cy’amashanyarazi (REG), cyagaragarijwe amakosa yiganjemo ajyanye n’itangwa ry’amasoko yatanzwe agateza igihombo.

Ubwo REG yitabaga PAC
Ubwo REG yitabaga PAC

Bimwe mu byagaragajwe bikubiye muri raporo y’umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, mu bugenzuzi bwakorewe REG mu mwaka wa 2021, birimo isoko ryahawe rwiyemezamirimo utararitsindiye, bityo bituma habaho igihombo cy’arenga 1,885,000,000Frw.

Amakosa yagaragarijwe REG yiganjemo imishinga yadindiye igateza Leta igihombo, hamwe n’ibibazo byagaragaye mu mitangire y’amasoko no kunanirwa amasoko yari ateganyijwe.

Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, Alexis Kamuhire, avuga ko n’ubwo hari amakosa yakozwe na REG, ariko ashima imikorere yayo, ku buryo yizera ko n’ahakigaragara amakosa bishoboka ko akosorwa.

Ati “Mu bitaragenze neza ndetse baje no gusobanura hano, harimo itangwa ry’amasoko, ibijyanye no gukurikirana imishinga, buri wa gatatu wa buri cyumweru barahura bakaganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, turifuza ko bikomeza”.

Akomeza agira ati “Inama tubagira ni ugukurikiza amategeko, aho bafite imbogamizi bakegera inama y’ubutegetsi, byaba na ngombwa bakegera abanyamigabane kugira ngo babahe umurongo wo gukoreraho, ariko mu buryo bukurikije amategeko”.

Abadepite bagize PAC bagaragaje ko intego za REG zo kugeza ku bakiriya amashanyarazi adahenze, bikabafasha mu mibereho n’iterambere ry’igihugu bitaragerwaho neza, ariko basanga REG yarashyize mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ku kigero cya 43%.

Umuyobozi Mukuru wa REG, Ron Weiss, avuga ko n’ubwo hari amakosa yagaragaye ariko hari ibyakozwe neza, birimo gucunga neza amafaranga ya Leta ndetse n’ibindi.

Ati “REG ntabwo ari umwere, ariko nibura mu mikoreshereze y’umutungo ni ntamakemwa, haracyari byinshi tugomba gukosora kandi turakora cyane dufatanyije n’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, kuko atugaragariza ibyo tugomba gukosora tukabikora. Turashyira inama ze ku kigero cyo hejuru, kandi ndabizi neza ko uko twitabye PAC tugaragaza impinduka, kugeza ubwo tuzaba dufite raporo ya ntamakemwa mu ngeri zose”.

Uretse REG, ku wa Gatatu tariki 07 Nzeri 2022, Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), nayo yitabye PAC, yabajijwe ku mafaranga yagiye yohereza mu bitaro bitandukanye agakoreshwa nabi, ku buryo habura ibisobanuro by’uko yakoreshejwe.

Aho byagaragajwe ko kuva mu mwaka wa 2015 hari amafaranga asaga miliyoni 77 yaburiwe irengero, ibintu byagejejwe no mu nzego z’ubutabera.

Mu bisobanuro byatanzwe na MINISANTE ni uko bamwe mu bakoresheje nabi aya mafaranga, batawe muri yombi hakaba hategerejwe imyanzuro y’inkiko.

MINISANTE kandi ivuga ko bazakomeza gushyira imbaraga mu kubahiriza inama bagirwa ku micungire y’imari n’umutungo by’igihugu, aho yanashimiwe kuba yarashyize mu bikorwa inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, banasabwa gukosora ibibazo bikiri mu micungire y’imishinga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka