REG irizeza gukemura ikibazo cy’ibura rya hato na hato ry’umuriro w’amashanyarazi

Mu rwego rwo kurushaho kunoza serivisi z’amashanyarazi, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) ivuga ko ikomeje kuvugurura no gusana imiyoboro ku buryo ibura ry’umuriro rya hato na hato rizaba amateka mu Rwanda.

Sitasiyo nshya zarubatswe kugira ngo amashanyarazi agezwe hose afite imbaraga zihagije
Sitasiyo nshya zarubatswe kugira ngo amashanyarazi agezwe hose afite imbaraga zihagije

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gusana, kwagura no kugenzura imiyoboro ikwirakwiza amashanyarazi, Bwana Fred Kagabo, avuga ko ubu REG irimo kuvugutira umuti ibibazo by’ibura ry’umuriro.

Avuga ko REG yashyizeho gahunda y’imyaka itatu igamije kuvugurura imiyoboro yose ishaje ndetse n’indi yubatswe kera itakijyanye n’igihe igasimbuzwa.

Ati “buri mwaka habaho gahunda yo kuvugurura imiyoboro haba mu bihe by’imvura bikunda no kugaragaramo ibiza ndetse n’ibihe bisanzwe.”

Avuga ko mbere yo kuvugurura imiyoboro, habanza kubaho igenzura ryo kureba ibibazo byose byaba biri mu miyoboro. Bimwe mu bishobora kuyibangamira hari nk’ibiti cyangwa ibyatsi bimera bikaba birebire bikayegera cyane cyangwa bikayikoraho, hari imiyaga izana ibiti ikabigusha mu miyoboro, ndetse n’inyoni zarika ibyari ku miyoboro cyangwa zigapfiraho.

Ati: “ibi byose tubikurikirana mu buryo buhoraho, ku buryo ikibaye cyose gihita gikemurwa”.

Nk’uko imibare ibyerekana, inshuro amashanyarazi yagiye abura ku miyoboro yose mu gihugu mu cyumweru zaragabanutse ku buryo bwo hejuru, kuko zavuye hejuru ya 900 mu mwaka ushize zigera hagati ya 100 na 120 kuri ubu.

Ni byo Fred Kagabo yasobanuye, ati: “Intego ni ugukomeza kugabanya ziriya nshuro tukajya byibura munsi ya 50 mu cyumweru mu mwaka utaha. Icyakora hari igihe umuriro ubura mu buryo bwateganyijwe bitewe n’imirimo yo kwagura imiyoboro cyangwa gusana ibyangiritse. Ibyo byo tubanza kubimenyesha abafatabuguzi mbere”.

Ibura rya hato na hato cyane mu bihe by’imvura na ryo rizakemurwa burundu

Hari imvugo ikunda guterwamo urwenya yo ‘kwanura umuriro’, ikavugwa cyane iyo imvura iguye umuriro ukagenda. Fred Kagabo avuga ko imvura ntaho yagakwiye guhurira n’ibura ry’umuriro.

Ati: “Ubundi ntibyagakwiye kubaho ko imvura igwa ngo umuriro ugende. Aho biba rero, akenshi usanga ari ahari imiyoboro ica mu butaka (underground). Iyi miyoboro ikunze kwangizwa n’abubaka ndetse n’abandi bashaka kwiba insinga, hanyuma babona yangiritse bakarenzaho itaka bakicecekera. Ibi ni bibi cyane kuko iyo imvura iguye hinjiramo amazi, bigateza ikibazo umuriro ukagenda.”

Imiyoboro yangiritse irasanwa cyangwa igasimbuzwa
Imiyoboro yangiritse irasanwa cyangwa igasimbuzwa

Avuga ko ariko iyo imvura izanye n’ibiza, nk’inkuba ndetse n’imiyaga myinshi ndetse n’imyuzure, bishobora gutuma umuriro uvaho bitewe no kwangirika kw’imiyoboro.

Ati: “Iyo inkangu iridutse ubutaka bukagenda, n’ipoto ishinzeho iragenda bityo umuyoboro ukangirika. Ibi rero bituma amashanyarazi avaho mu gihe uwo muyoboro utarasanwa. Gusa hari n’ubwo usanga hari ipoto ishaje na yo ikaba yahungabanywa n’umuyaga. Ni na yo mpamvu tugenzura imiyoboro yacu mu buryo buhoraho, kugira ngo icyangiritse cyangwa igishaje gisanwe vuba na bwangu.”

Fred Kagabo avuga ko ariko hari n’abangiza imiyoboro ku bushake bashaka kwiba ibiwugize birimo insinga ndetse n’ibyuma cyangwa se abazwi ku izina ry’abahigi batanga umuriro mu buryo butemewe.

Ati: “Rwose turasaba uwabona umuntu wese ukora ibi bikorwa bigayitse ko yatumenyesha kugira ngo dukurikirane, dukumire ingaruka zabivamo cyane ko ari abaturage batuye aho byabereye bigiraho ingaruka”.

Ikibazo cy’umuriro udahagije kirimo gukemurwa

Hari uduce usanga hari imiyoboro yubatswe kera ahantu hatari hatuwe cyane. Nyuma kubera iterambere, aho hantu hakaza guturwa cyane kandi bose bakeneye amashanyarazi. Icyo gihe rero ingufu z’umuriro bakenera hari igihe ziba ziruta ubushobozi bw’iyo miyoboro, bigasaba ko tuyivugurura tukayongerera ingufu”.

Kagabo avuga ko imirimo yo kongerera ingufu imiyoboro ya kera irimbanyije, kandi ko REG ifite intego ko mu gihugu hose ikibazo cy’amashanyarazi adahagije kizakemuka burundu.

Ati : “Hari imiyoboro myinshi ubu yamaze kongererwa imbaraga kandi abaturage bishimiye impinduka. Nabaha urugero rwo muri Rubavu aho ubu umujyi wa Gisenyi wubatswemo imiyoboro mu myaka ya kera cyane ubu yose yamaze kuvugururwa. Hari no mu Burasirazuba aho imiyoboro irenga ibirometero 280 irimo kongererwa imbaraga. Hari n’ahandi henshi dukomeje kuvugurura twongeramo za mashini ziringaniza ikigero cy’umuriro (transformers) ndetse ahandi tukubaka n’imiyoboro mishya ijyanye n’igihe”.

Imiyoboro ikomeje kuvugururwa hirya no hino mu gihugu
Imiyoboro ikomeje kuvugururwa hirya no hino mu gihugu

Kagabo avuga ko abaturage bakwiye kujya batanga amakuru ahari ibibazo hose kugira ngo bikemurwe vuba ndetse bishakirwe umuti urambye.

Ati: “turashimira cyane abaduha amakuru y’ibibazo bahura na byo by’amashanyarazi, haba ku muyoboro wacu wa telefoni utishyurwa wa 2727 ndetse n’ababinyuza ku mbuga nkoranyambaga, ndetse yewe n’abagana amashami yacu ari hirya no hino mu turere. Iyo baduhaye amakuru bidushoboza natwe kubafasha mu buryo bwihuse. Nta kibazo ubu cyavuka mu miyoboro cyatunanira kugikemura, ubushobozi burahari”.

Imibare iheruka y’ukwezi kwa mbere yerekana ko ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zibarirwa muri 68.48%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ubuyobozi bwa REG nubwo gushimirwa cyane, na leta y’ubumwe yacu ntihwema gushaka Icyatuma umuturage aza kwisonga mwitemberambere

Alias yanditse ku itariki ya: 18-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka