REG ikomeje gutahura abiba umuriro w’amashanyarazi
Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG) iratangaza ko ibikorwa byo kwiba umuriro w’amashanyarazi biyihombya amafaranga y’u Rwanda miliyari imwe na miliyoni 900 (1,900,000,000 Frws) buri mwaka.

Iyi sosiyete ivuga ko ikomeje kongera imbaraga mu gushakisha no gufata abiba umuriro w’amashanyarazi, kugira ngo babihanirwe.
Ni muri urwo rwego, ku wa kane tariki 29 Kanama 2019, mu igenzura isanzwe ikora ifatanyije n’inzego z’umutekano kugira ngo ifate abiba umuriro w’amashanyarazi, REG yasanze uwitwa Bamaziki Télésphore ukorera muri Nyacyonga, mu Kagari ka Akamatamu, Umurenge wa Jabana, Akarere ka Gasabo, akoresha umuriro w’amashanyarazi mu buryo butemewe n’amategeko, aho yakoreshaga imashini zisya ibinyampeke ariko umuriro akoresha udaca muri mubazi (cash power).
REG ikimara kugera aho akorera, Bamaziki yahise abimenya ahita acika inzego z’umutekano.

Umuyobozi w’ishami rya REG muri Jabana, Marcel Habimana, yavuze ko kwiba umuriro w’amashanyarazi bikomeje guteza Leta igihombo, ari na yo mpamvu REG ifatanyije n’izindi nzego ikomeje kubirwanya.
Yagize ati “Kugeza ubu duhomba amafaranga arenga miliyari aturuka ku gihombo dutezwa n’abiba umuriro w’amashanyarazi n’abawukoresha mu buryo butemewe”.
Uyu muyobozi ariko yongeraho ko REG itazacika intege, ko ahubwo izakomeza guhiga abo bakora ibikorwa bibi bimunga ubukungu.
REG kandi yibutsa abaturage ko kwiba umuriro w’amashyanyarazi ari icyaha gihanwa n’amategeko bityo bakaba bakwiriye kubyirinda.
Ohereza igitekerezo
|