REG igiye kuzuza imiyoboro mishya izifashishwa mu kugeza amashanyarazi mu mujyi wa Goma

Ubwo ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byinshi mu bikorwa remezo bikangirika mu mujyi wa Goma, Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) yitabajwe mu gucanira uyu mujyi. Ibi byakozwe mu buryo bwihuse maze umujyi wa Goma wongera gucana ukoresheje amashanyarazi aturutse mu Rwanda.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza ubu buhahirane bw’amashanyarazi hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, REG yatangiye kubaka umuyoboro mushya uzajya wifashishwa muri ubu buhahirane hagati y’umujyi wa Gisenyi n’uwa Goma.

Butera Laurent, uhagarariye ishami rya REG mu Karere ka Rubavu, avuga ko uyu muyoboro uzafasha u Rwanda kohereza amashanyarazi i Goma igihe cyose bikenewe kandi akagerayo afite imbaraga zikenewe.

Yagize ati : “ubwo twoherezagayo amashanyarazi igihe ikirunga cya Nyiragongo giheruka kuruka, byari uburyo bwo gutabara abaturanyi maze twifashisha imiyoboro isanzwe iri i Rubavu yegereye Goma. Ubu rero twubatse umuyoboro mushya ku buryo igihe cyose bazajya bakenera amashanyarazi tuzajya tuyoherezayo afite imbaraga kandi dufite uburyo bwo kugenzura neza ubuziranenge bwayo n’ingano twohereje”.

Ibikorwa byo kubakwa umuyoboro uzavana amashanyarazi kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu uyajyana muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo mu Mujyi wa Goma, byamaze gusozwa ndetse n’igeragezwa kugira ngo amashanyarazi agere mu mujyi wa Goma ryatangiye.

Butera Laurent avuga ko umushinga wo kubaka uyu muyoboro umaze amezi abiri utangiye, aho bubatse ibirometero bisaga 11,3 bivana amashanyarazi kuri sitasiyo y’amashanyarazi ya Rubavu, bikanyura muri Mbugangari ndetse bigakomeza ku mupaka wa “Petite Barrière” kugera mu Mujyi wa Goma.

Butera avuga ko ndetse ibikorwa bisa nk’aho byasojwe kandi igeragezwa ryatangiye, igisigaye gukorwa ari ugukosora udukosa duke twaba twaragaragayemo.

Butera yagize ati “Mu minsi ishije twakoze igerageza, ndetse amashanyarazi agera mu Mujyi wa Goma, twabonye ari ibintu bishoboka ndetse REG yasinyanye amasezerano na Kompanyi itanga amashanyarazi muri Kongo yitwa SOCODEE (Société Congolaise de Distribution d’Eau et d’Electricité) ku buryo mu cyumweru gitaha tuzatangira guha amashanyarazi Umujyi wa Goma”.

Butera akomeza avuga ko Goma izajya ihabwa amashanyarazi ari uko iyakeneye gusa ndetse ayo mashanyarazi SOCODEE ikayishyura ku buryo u Rwanda ruzajya rubyungukiramo.

Abaturage bo muri Goma bamaze gusogongera ku mashanyarazi ya REG barayashima

Abaturage twaganiriye batuye muri uyu mujyi wa Goma bishimira ko amashanyarazi bigeze guhabwa na REG ubwo uyu mushinga wageragezwaga, yari meza cyane ugereranyije n’ayo babonaga.

Umwe mu bayobozi ba Serena Hotel y’i Goma ariko utifuje ko amazina ye atangazwa, yavuze ko igihe bahabwaga amashanyarazi na REG babonye adacikagurika nk’uko ayo babonaga ameze.

Yagize ati “Mu minsi ishize twahawe aya mashanyarazi yo mu Rwanda mu gihe aya Kongo yari yagize ikibazo, nkatwe nk’abantu bafite hoteli tuba twifuza amashanyarazi adacika cyane kuko ubusanzwe aya hano aracikagurika bikadutwara amafaranga menshi ya mazutu dushyira muri “generator”, ariko icyo gihe duhabwa aya REG nta kibazo cyabayeho ndetse byaradushimishije cyane, ubwo tugiye kujya tuyabona kenshi ni amahirwe tugize nk’abashoramari.”

Byamungu Olivier we ni umucuruzi ufite akabari i Katindo mu Mujyi wa Goma. Uyu na we yemeza ko icyo gihe babona amashanyarazi ya REG babonye itandukaniro ndetse bishimira ko REG yasinye amasezerano na SOCODEE kugira ngo babone amashanyarazi adacikagurika.

U Rwanda rukomeje gushyira ingufu nyinshi mu kubaka inganda z’amashanyarazi nyinshi ndetse zimwe ubu ziri kuzura. Muri zo harimo nk’uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri “Gaz methane” rwitwa Shema Plant Lake Kivu ruherereye mu Karere ka Rubavu ruri hafi kuzura ndetse rwitezeho kuzatanga megawati zisaga 56 z’amashanyarazi bitarenze uyu mwaka wa 2021, hari kandi uruganda rw’amashanyarazi akomoka kuri Nyiramugengeri ruzwi ku izina rya Hakan Peat power plant ruherereye mu Karere ka Gisagara; uru rwo rukaba rwaratangiye kugeragezwa aho rugomba kuzatanga megawati 80, ndetse hakaba n’urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruteganyijwe kuzura umwaka utaha rukazatanga megawati 80 ariko zizagabanywa mu bihugu bitatu ari byo u Rwanda, Tanzania n’u Burundi.

Aya mashanyarazi akomeza kwiyongera mu gihe yaba arenze ikigero abaturarwanda bayakeneye yazajya abyazwa inyungu, ari yo mpamvu hari bimwe mu bihugu by’abaturanyi bizajya biyahabwaho ariko bikishyura u Rwanda.

Ubu mu Rwanda ingo zifite amashanyarazi zageze kuri 65.9% ubariyemo izifite amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange ndetse n’izikoresha adafatiye ku muyoro rusange yiganjemo akomoka ku mirasire y’izuba.

Ni inkuru dukesha Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka