Referandumu: Akarere ka Rwamagana ni ko kayoboye utundi 27 mu gutora YEGO

Abanyarwamagana batoye YEGO kuri 99.78% baba aba mbere mu turere 27 tumaze gutangazwa ibyavuye mu matora ya Referandumu yo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, ndetse batambuka kuri Kayonza yari iyoboye uturere 19 twari twatangajwe mbere.

Imibare y’agateganyo y’uturere 27 tw’u Rwanda yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, irerekana ko Akarere ka Rwamagana ari ko katoye YEGO ku bwinshi ku majwi 99.78% by’abatoye.

I Rwamagana bitabiriye ku bwinshi amatora ya Referandumu bituma batora YEGO kurusha abandi bamaze kumemyekana mu gihugu.
I Rwamagana bitabiriye ku bwinshi amatora ya Referandumu bituma batora YEGO kurusha abandi bamaze kumemyekana mu gihugu.

Dore uko imibare y’agateganyo y’abatoye YEGO ihagaze mu turere 27 tumaze gutangazwa:

1. Rwamagana: 99.78%,

2. Kayonza: 99.23%,

3. Bugesera: 99.07%,

4. Musanze: 98.94%

5. Kamonyi: 98.89%

6. Ngoma: 98.87%,

7. Nyaruguru: 98.77%,

8. Gisagara: 98.71%,

9. Karongi: 98.62%,

10. Ruhango: 98.60%,

11. Gicumbi: 98.54%,

12. Rusizi: 98.49%,

13. Nyagatare: 98.45%,

14. Nyabihu: 98.39%,

15. Gatsibo: 98.31%,

16. Ngororero: 98.20%,

17. Burera: 98.20%,

18. Huye: 98.18%,

19. Nyanza: 98.13%,

20. Rubavu: 98.6%,

21. Nyamasheke: 98.0%,

22. Gasabo: 97.97%

23. Nyamagabe: 97.86%,

24. Muhanga: 97.65%,

25. Rutsiro: 97.9%,

26. Kicukiro: 95.89%,

27. Nyarugenge: 93.82%.

Uyu muturage w'i Rwamagana yitabiriye itora rya Referandumu mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza.
Uyu muturage w’i Rwamagana yitabiriye itora rya Referandumu mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Ukuboza.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko imibare y’uturere 21 ariyo iraye isesenguwe, aho Abanyarwanda bangana na 98.1% batoye YEGO, naho 1.9% bakaba ari bo batoye OYA.

Imibare ndakuka ngo iteganijwe gutangazwa kuri uyu wa gatandatu tariki 19/12/2015 saa tanu z’amanywa.

Komisiyo y’Amatora kandi yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga, na bo batoye yego ku kigereranyo cya 97%.

Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Christine Muhongayire na Sheikh Abdul Karim Harelimana batanze ikiganiro kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, bavuga ko biteye ibyishimo ndetse binagaragaza ko abanyarwanda bazi guhitamo.

Bavuze ko Itegekonshinga ryatowe rizahita rishyikirizwa Umukuru w’Igihugu, akaba ari we ufite ijambo rya nyuma kuri ryo.

Ibitekerezo   ( 6 )

I rwamagana ndabashimye cyaneee ni abantu b’abaga bazi kureba kure n’abandi babigireho perezida wacu turamukunda turamushyigikiye oye oye oyeeeeeeee.

alias yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Birashimishije ibyavuye muri refrandumu

Peter benimana yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Nubwo Tura 10 INSINZI NIYABANYARWANDA BOSE BAREBIMPAMVU KIGALI ARABANYUMA BRAVO KAGAME WACU

JAdo yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

gatsibo remera rwarenga kabuye ndashinnye kagame komeza kuyobira umurenge wa remera na yego nawundi

ngabonziza jean damascene yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Umunyarwanda aho ari hose niyikore mu ntoki. Tugomba kwishimira intambwe tumaze gutera muri demokarasi. Ibindi bihugu bikwiyee kutwigiraho.

Anaclet Ruzindana yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Imana ishime cyane;abanyarwamagana turashaka kubyina insinzi Turi. kumwe n’abadepite ndetse badusabire H.E.KAGAME Paul azatubabarire aze mû kirori cy’insinzi i Rwamagana.IMANA ibibafashemo

Daph yanditse ku itariki ya: 19-12-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka