Referandumu: Akarere ka Rwamagana ni ko kayoboye utundi 27 mu gutora YEGO
Abanyarwamagana batoye YEGO kuri 99.78% baba aba mbere mu turere 27 tumaze gutangazwa ibyavuye mu matora ya Referandumu yo kuri uyu wa 18 Ukuboza 2015, ndetse batambuka kuri Kayonza yari iyoboye uturere 19 twari twatangajwe mbere.
Imibare y’agateganyo y’uturere 27 tw’u Rwanda yagaragajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, irerekana ko Akarere ka Rwamagana ari ko katoye YEGO ku bwinshi ku majwi 99.78% by’abatoye.

Dore uko imibare y’agateganyo y’abatoye YEGO ihagaze mu turere 27 tumaze gutangazwa:
1. Rwamagana: 99.78%,
2. Kayonza: 99.23%,
3. Bugesera: 99.07%,
4. Musanze: 98.94%
5. Kamonyi: 98.89%
6. Ngoma: 98.87%,
7. Nyaruguru: 98.77%,
8. Gisagara: 98.71%,
9. Karongi: 98.62%,
10. Ruhango: 98.60%,
11. Gicumbi: 98.54%,
12. Rusizi: 98.49%,
13. Nyagatare: 98.45%,
14. Nyabihu: 98.39%,
15. Gatsibo: 98.31%,
16. Ngororero: 98.20%,
17. Burera: 98.20%,
18. Huye: 98.18%,
19. Nyanza: 98.13%,
20. Rubavu: 98.6%,
21. Nyamasheke: 98.0%,
22. Gasabo: 97.97%
23. Nyamagabe: 97.86%,
24. Muhanga: 97.65%,
25. Rutsiro: 97.9%,
26. Kicukiro: 95.89%,
27. Nyarugenge: 93.82%.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Kalisa Mbanda, yatangaje ko imibare y’uturere 21 ariyo iraye isesenguwe, aho Abanyarwanda bangana na 98.1% batoye YEGO, naho 1.9% bakaba ari bo batoye OYA.
Imibare ndakuka ngo iteganijwe gutangazwa kuri uyu wa gatandatu tariki 19/12/2015 saa tanu z’amanywa.
Komisiyo y’Amatora kandi yatangaje ko Abanyarwanda baba mu mahanga, na bo batoye yego ku kigereranyo cya 97%.
Abadepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda, Christine Muhongayire na Sheikh Abdul Karim Harelimana batanze ikiganiro kuri Televiziyo na Radiyo by’Igihugu, bavuga ko biteye ibyishimo ndetse binagaragaza ko abanyarwanda bazi guhitamo.
Bavuze ko Itegekonshinga ryatowe rizahita rishyikirizwa Umukuru w’Igihugu, akaba ari we ufite ijambo rya nyuma kuri ryo.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
I rwamagana ndabashimye cyaneee ni abantu b’abaga bazi kureba kure n’abandi babigireho perezida wacu turamukunda turamushyigikiye oye oye oyeeeeeeee.
Birashimishije ibyavuye muri refrandumu
Nubwo Tura 10 INSINZI NIYABANYARWANDA BOSE BAREBIMPAMVU KIGALI ARABANYUMA BRAVO KAGAME WACU
gatsibo remera rwarenga kabuye ndashinnye kagame komeza kuyobira umurenge wa remera na yego nawundi
Umunyarwanda aho ari hose niyikore mu ntoki. Tugomba kwishimira intambwe tumaze gutera muri demokarasi. Ibindi bihugu bikwiyee kutwigiraho.
Imana ishime cyane;abanyarwamagana turashaka kubyina insinzi Turi. kumwe n’abadepite ndetse badusabire H.E.KAGAME Paul azatubabarire aze mû kirori cy’insinzi i Rwamagana.IMANA ibibafashemo