Reba bimwe mu byo abantu bakora batazi ko ari ibyaha

Bitewe n’umuco ndetse n’uburere butandukanye hari bintu bifatwa nk’ibyoroheje nyamara biri mu bigize ibyaha kandi bigahanwa n’amategeko.

Gusindira mu ruhame ni icyaha

Abantu benshi banywa inzoga usanga bayisoma bagahembuka ariko hari n’abanywa bagasinda no kwitahana iwe mu rugo ugasanga bidashoboka kubera ubusinzi. Ntawatinya no kuvuga ko hari n’abasinda bakibagirwa naho bataha ugasanga inzoga zabagaraguye nyamara ntibamenye ko ibyo byose bihanwa n’amategeko.

Ingingo ya 268 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese usinda ku mugaragaro, mu muhanda, mu kibuga, mu nzira, mu kabari, mu nzu y’imikino cyangwa ahandi hose hateranira abantu, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi umunani (8) ariko kitarenze amezi abiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi makumyabiri (20.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo
bihano.

Kugaragaza imyanya y’ibanga, kwambara ubusa muri za Videwo z’indirimbo, Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatemewe

Ibi byaha mu mategeko mpanabyaha bavuga ko uwabikoze aba yakoze ibiterasoni mu ruhame arahanwa

Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.

Iyo umuntu yakoze ibiteye isoni mu ruhame ahanwa n’ingingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga hati “Iyo icyaha cy’urukozasoni cyakorewe mu ruhame, uwakoze icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2), ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi maganatanu (500) ariko kitarenze miliyoni imwe (1000.000).

Iyo bavuga ko ubundi ibintu ari ibiterasoni akenshi bashingira ku muco. Ariko ukurikije umuco wa buri gihugu, hari ibyo abagituyemo baba bafata nk’ibiteye isoni.
Impamvu hashyirwaho amategeko biba ari uburyo bwo gufasha abantu bamwe muri sosiyete, kubaho badateza ibibazo muri rubanda.

Kugeza ubu ikibazo ni uko hari ibintu byinshi mu muco abantu batemeranywaho, ariko nko mu Rwanda gukorera ibiterasoni mu ruhame birahanwa.

Muri ibyo biterasoni harimo kwirinda kugaragaza imyanya y’ibanga, kwambara ubusa muri za Videwo z’indirimbo, Gukorera imibonano mpuzabitsina ahantu hatemewe.

Gutukana mu ruhame

Akenshi gutukana biva ku burere umuntu aba yaratojwe agakura ntacyo aziririza ariko akenshi usanga umuntu ashobora no gutukana abitewe n’uburakari bigatuma yakora iryo kosa.

Gutukana mu ruhame ni icyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’iminsi 15 ariko kitarenze amezi 2, ihazabu y’amafaranga atari munsi 100.000FRW ariko atarenze 200.000FRW, imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cg kimwe gusa muri ibyo bihano.

Konesha no kwangiza imyaka y’umuntu

Ingingo ya 187 ihana ibyaha nshinjabyaha, ivuga ko umutu wese ku bw’inabi wangiza cyangwa wonona ibiti, imyaka, ibikoresho by’ubuhinzi n’ubworozi by’undi cyangwa bye, ariko bifite ingaruka ku bandi aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano cy’igifungo kiri hejuru y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n’ihazabu y’amafaranga ari hejuru ya Miliyoni imwe ariko zitarenga ebyiri, cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

Kujugunya imyanda ahabonetse hose

Ingingo ya 32 y’itegeko ngenga ivuga ko, nta muntu wemerewe gushyira imyanda ahantu hatabigenewe, uretse aho bayishongesha, cyangwa se mu ruganda itunganyirizwamo kandi byemejwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.”

Ingingo ya 107 ivuga ko; bahanishwa ihazabu kuva ku bihumbi cumi (10.000) by’amafaranga y’u Rwanda kugeza ku bihumbi ijana (100.000) by’amafaranga y’u Rwanda abantu bose bashyira, basiga, bajugunya umwanda, ibikoresho, cyangwa bamena amazi yakoreshejwe mu ngo ahantu rusange cyangwa hiherereye keretse iyo aho ahantu hateganijwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Irongera ikavuga ko, bahanishwa ihazabu y’ibihumbi cumi by’amafaranga y’u Rwanda (10.000 Frw) cyangwa bagategekwa gusukura ahantu abantu banduje umutungo rusange cyangwa uw’abantu ku giti cyabo, bakoresheje umwanda ukomoka ku bantu no mu ngo, keretse iyo aho hantu hateganijwe n’ubuyobozi bubifitiye ububasha.

Hari n’amabwiriza agenda ashyirwaho n’uturere hagashyirwaho n’ibihano kugira ngo abantu badakora ayo makosa bikanakorwa mu rwego rwo kuyakumira.

Kunywera itabi mu ruhame bihanwa n’amategeko

Ibwirizwa ryashyizweho na Njyanama y’akarere ka Huye rivuga ko umuntu ufashwe anywera itabi mu ruhame ahanishwa igihano cyo gucibwa amande angana ni 10.000frw.
Ibi byakozwe hakurikijwe ibwiriza rya Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko itabiri ryangiza urinywa ndetse n’utarinywa.

Kwihagarika no Kwituma ahatemewe

Mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ibidukikije no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda hashyizweho igihano ku muntu wafatwa yituma anihagarika ahatemewe.
Umuntu ufatiwe muri iri kosa acibwa amande angana 5000frw y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze kutwibutsa amategeko.Abantu bakwiriye kuyazirikana kandi bakirinda.Ariko tujye twibuka n’amategeko y’imana benshi batazi kubera kutamenya bible.Urugero,ubwirasi,gusebanya,kwambura,kwikubira,gutonesha n’ubwibone ni ibyaha bikomeye.Ikindi cyaha gikomeye kizabuza abantu paradis kandi gikorwa n’abantu millions nyinshi,ni ukwibera mu byisi gusa ntushake imana.Nicyo cyarimbuje abantu bose bali batuye isi ku gihe cya Nowa.Harokotse abantu 8 gusa muli millions nyinshi zari zituye isi yose.Ni nacyo kizarimbuza abantu nyamwinshi ku munsi w’imperuka ushobora kuba wegereje.

bwahika yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Icyaha cyo kudashaka Imana se kibaho? Ntategeko Rihanna umuntu utajya munsengero.Ikibi ni ukudakurikiza amategeko ya leta.

Rutayisireprosper yanditse ku itariki ya: 22-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka