RDF yatangiye gusimburanya abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro
Ingabo z’igihugu zatangiye gusimbura bagenzi babo bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo bari bagize batayo ya 35.
Abagize batayo ya gatanu nibo batangiye kwerekeza muri iki gihugu mu gihe abandi nabo batangiye gutaha, mu gikorwa cyatangiye kuri uyu wa gatanu tariki 6 Ugushyingo 2015.

Mu izina ry’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Maj Gen Alexis Kagame, uyobora Diviziyo ya kane, yahaye ikaze abasirikare bavuye mu butumwa, ku Kibuga cy’indege i Kanombe, ashimira abatahutse akazi keza bakoze.
Yagize ati “Mu izina ry’Ingabo z’igihugu tuje hano kugira ngo tubakire tubaha ikaze mu gihugu cyanyu, kandi tunabashimira akazi kagenze neza. Turabashimira n’igihugu kirabashimira. Akazi kugira ngo kagende neza ni amahugurwa mwahawe n’ikinyabupfura.

Disipuline ni cyo kintu cya mbere Ingabo z’igihugu ziheraho kugira ngo zikore akazi neza hamwe n’izindi ndangagaciro zirimo kwihesha agaciro, gukunda igihugu no gukorana akazi ubushake ”.
Gen Alexis Kagame yasabye aba basirikare guhora barangwa n’izo ndangagaciro mu kazi bakora.
Abagiye mu butumwa nabo basabwe guhagararira neza u Rwanda bakaruhesha ishema batunganya akazi kabo kinyamwuga.

Gusimbura abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bizagera mu kwezi kwa Kabiri k’umwaka utaha. Icyo gihe Batayo zose uko ari esheshatu (abasirikare 4812) ziri mu butumwa nibwo zizaba zimaze gusimbuzwa izindi.
Icyiciro cya mbere cy’isimbura ry’abasirikare kiri muri uku kwezi kwa Cumi na kumwe kuzageza mu kwa Cumi n’abiri ubwo hazasimburana Batayo enye iya 35 iri Malakal isimburwa na Batayo ya 5. Naho Batayo ya 14, iya 55 n’iya 25 ziri Darfur zirasimburwa na Batayo ya 49 iya 59 n’iya 73.

Icyiciro cya kabiri cy’isimbura giteganijwe mu kwezi kwa Mbere n’ukwa Kabiri umwaka utaha aho hazasimburwa Batayo iri Juba muri Sudani y’Epfo ndetse n’iri mu butumwa muri Santarafurika.
Kugeza ubu Rwanda ni igihugu kiza ku mwanya wa gatanu mu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Rufite abasirikare n’abapolisi barenga ibihumbi 5000 bari hirya no hino mu butumwa bw’amahoro ku Isi.
RDF
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Ni vema na haki yetu sisi wanyarwanda kuwa na nidhamu 1:nguvu tunazo
2:uwezo tunao
3:akiri tunazo
ranyongeza mafunzo tuayo virevire uongozi tunao na sisi ni juhudi zetu wenyewe tunawatakia kazi njema mungu awajarie
Turabishimiye kubw’akazi bakoze neza natwe tugomba gukora nkuko abatubanjirije bakoze dukoresheje displine uko twatojwe nkabanyarwanda.turabashimiye!!!!