RDF yashimwe uburyo ihangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Ibiro bishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire (GMO) biratangaza ko bishima ingabo z’igihugu uburyo zishyira ingufu mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu Rwanda n’ahandi zibungabunga amahoro ku isi.

Ibi byatangajwe na Kabageni Eugènie, umuyobozi wungirije muri GMO, ubwo we n’itsinda yari ayoboye bakoreraga urugendo kuri Minisiteri y’Ingabo bakagirana ibiganiro n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi minisiteri n’itsinda rishinzwe uburinganire, ku wa gatatu tariki 13 Gicurasi 2015.

Kabageni yashimiye ingabo za RDF uburyo zikora akazi k’ingenzi mu kurinda no gutanga ibisubizo ahabonetse ibibazo by’ihohotera rishingiye ku gitsina (GBV) haba mu Rwanda cyangwa mu mahanga.

Itsinda ryo muri GMO ryasuye MInisiteri y'ingabo hagamijwe kunoza ubufatanye mu guhangana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Itsinda ryo muri GMO ryasuye MInisiteri y’ingabo hagamijwe kunoza ubufatanye mu guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Yanashimye uburyo ubuyobozi bwa RDF bufasha abagore b’abasirikare kubona inguzanyo bitabagoye kugira ngo biteze imbere, uburyo igira uruhare mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina muri iyi miryango, ndetse n’uburyo zirinda umutekano w’igihugu n’uw’Abanyarwanda, zikanagira ubufatanye bwa hafi hagati yazo n’ibindi bigo n’Abanyarwanda.

Iri tsinda ryasobanuriwe kandi ibikorwa bitandukanye bya RDF mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, rinatemberezwa aho igice gishinzwe guhangana n’ihohotera gikorera. Uru rugendo rwari rugamije kongera imikoranire no guhanahana amakuru ku guhangana n’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

ingabo zacu zihora ziri ku isonga mu kubungabunga ubuzima bw’abanyarwanda kandi turabizishimira

nadege yanditse ku itariki ya: 14-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka