RDF yakiriye abasirikare bashya basoje imyitozo y’amezi atandatu
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyinjije mu ngabo abasirikare bashya barimo abasore n’inkumi bari bamaze amezi atandatu mu myitozo mu ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Umuhango wo kwakira ku mugaragaro aba basirikare bashya wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, witabirwa n’abandi basirikare bakuru, barimo aba Jenerali, aba Ofisiye bakuru n’abato ndetse n’izindi nzego za RDF.
Muri uyu muhango kandi abasoje iyi myitozo, bagaragaje ubuhanga bahungukiye, harimo gukoresha intwaro ndetse n’imyitozo itandukanye njyarugamba ndetse n’amayeri atandunye ku rugamba ndetse bashimangira ko biteguye neza gukorera Igihugu.
Mu ijambo rye, Gen Mubarakh yashimye aba basirikare binjiye mu Ngabo z’u Rwanda, kubera kwihangana bagaragaje ndetse no kudacika intege muri iki gihe bamaze mu myitozo.
Yaboneyeho kubaha ikaze mu muryango mugari wa RDF anabasaba gushyira mu bikorwa ubumenyi n’ubuhanga bungukiye muri iyi myitozo basoje kugira ngo bizabafashe mu kurengera ubusugire bw’u Rwanda no kurinda abaturage barwo.
Yashimangiye kandi akamaro ko kubahiriza indangagaciro z’ibanze za RDF, cyane cyane imyitwarire iboneye kuko ariyo izabafasha gukorana neza na bagenzi babo basanze.
Muri uwo muhango, Pte Bizumuremyi Elissa niwe wahawe igihembo nk’uwahize abandi muri rusange, akurikirwa na Pte Nshimiyimana Leonce.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|